Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko buri Munyamerika mukuru ashobora guhabwa 5,000 by’amadorali, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ryatsinda imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mu matora yo hagati muri manda ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Trump yabitangaje mu nama y’Abarepubulikani, ariko ntiyasobanuye neza uburyo ayo mafaranga azatangwa cyangwa aho azava. Visi Perezida JD Vance yavuze ko ashobora guterwa inkunga n’amafaranga Leta ibona binyuze mu misoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga .
Iyi gahunda yakiriwe neza n’abari bitabiriye inama, ariko inengwa n’Abademokarate, bavuga ko ari isezerano ridafite ishingiro. Abandi basesenguzi na bo bibaza niba iyi gahunda yemewe n’amategeko ndetse niba Leta ya Amerika yaba ifite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.
Abanyamerika bagera kuri miliyoni 270,buri wese ahawe 5,000 by’amadorali, Leta yakenera hafi $1.3 tiriyari, amafaranga angana n’igice kinini cy’ingengo y’imari y’igihugu.
Iri sezerano rije mu gihe ubutegetsi bwa Trump bukomeje gushyira imbere imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, aho buvuga ko iyo misoro ishobora kongera amafaranga yinjira muri Leta no kurengera ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.
Ku rundi ruhande, abanenga iyi politiki bavuga ko imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga ishobora gutuma ibiciro by’ibicuruzwa byiyongera, bityo bikaremereza Abanyamerika basanzwe.
Kugeza ubu,Trump ntaratangaza igihe iyi gahunda izatangirira , uburyo amafaranga azatangwa cyangwa niba Inteko Ishinga Amategeko izayemeza. Icyakora, iri sezerano ryatumye inama y’Abarepubulikani irushaho gukomeza kwitabwaho mu gihe igihugu cyitegura amatora yo mu Ugushyingo.
Yanditswe na Umutesi Josiane
