Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mimuri mu Karere ka Nyagatare, mu rugendo rugamije kureba aho gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z’ubuzima igeze.
Butera yageze ku Kigo Nderabuzima cya Mimuri, gitanga serivisi ku baturage bagera ku bihumbi 20,000, asobanurirwa uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwandika no kubika amakuru y’abarwayi.
Iki kigonderabuzima cyamaze kuva ku buryo bwo gukoresha impapuro mu micungire y’amakuru y’abarwayi, kikaba gisigaye cyifashisha sisitemu eshatu zirimo Electronic Medical Records (EMR), eBuzima na Community Electronic Medical Records (cEMR).
eBuzima ikoreshwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima mu kubika amakuru y’abarwayi, mu gihe cEMR ikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima mu kwandikisha ingo, kwandika serivisi baha abaturage no gukurikirana abarwayi.
Vedaste Nsengiyumva, uyobora Ikigo Nderabuzima cya Mimuri, yabwiye Dr Butera ko gukoresha sisitemu z’ikoranabuhanga byihutishije serivisi, cyane cyane mu kwandika no kwakira abarwayi.
Yagize ati: “Ubu kwandika amakuru y’umurwayi mu gihe cyo kumwakira no kumwandika muri sisitemu bifata umunota umwe, mu gihe ku mpapuro byashoboraga gufata iminota itanu.”
Yavuze ko iki kigo gishobora kwakira abarwayi bari hagati ya 80 na 120 ku munsi, bityo uburyo bwo gukoresha impapuro bukaba bwaratwaraga igihe kinini.
Nsengiyumva kandi yavuze ko uburyo bwo kwishyura budakoresha amafaranga mu ntoki bwafashije kugabanya imirongo miremire, bityo abarwayi bakabona serivisi mu buryo bwihuse.
Icyakora, yavuze ko hakenewe ko sisitemu zitandukanye zikoreshwa mu kigonderabuzima zihuzwa kugira ngo amakuru y’umurwayi akomeze kuboneka mu gihe yoherejwe ku rundi rwego rw’ubuvuzi.
Yagize ati: “Hakenewe guhuza izi sisitemu eshatu. Mu gihe umurwayi yoherejwe ahandi, byatuma gukurikirana amakuru ye ku rwego urwo ari rwo rwose byoroha, atabanje kongera kwandikwa.”
Dr. Butera yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima iri gukora ku buryo izi sisitemu zahuzwa, harimo no gushyiraho uburyo bwo gukomeza gukurikirana umurwayi nyuma yo koherezwa ku bitaro.
Muri uru rugendo, hanagarutswe ku buryo cEMR iri gufasha abajyanama b’ubuzima kuva ku ikoreshwa ry’ibitabo no kwinjiza amakuru y’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefoni.
Mu myaka yashize, abajyanama b’ubuzima bakoreshaga ibitabo bitandukanye mu kwandika amakuru y’abagore batwite, abana, imirire, indwara ndetse no kohereza abarwayi ku bigo nderabuzima.
Ubu amakuru ajyanye n’izi serivisi akaba ashobora kwinjizwa muri sisitemu imwe hifashishijwe telefoni bahawe.
Ibi bituma umujyanama w’ubuzima abasha kwandikisha urugo, kwandika serivisi yatanze no kubona amakuru y’umurwayi igihe asubiye kumukurikirana.
Dr. Butera yavuze ko gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu buzima iri gutera imbere, aho 95% by’abajyanama b’ubuzima bamaze guhugurwa ku ikoreshwa rya sisitemu nshya.
Biteganyijwe ko abajyanama b’ubuzima 58,567 bazaba bamaze guhugurwa no gukoresha cEMR mu mpera za 2026.


