Nyampinga wa Austria 2024 Lucia Sisic yapfuye afite imyaka 22

Lucia Sisic, wari ufite ikamba rya Nyampinga wa Austria 2024, yapfuye afite imyaka 22, nk’uko byatangajwe n’umuryango uteguraga iri rushanwa, Mission Austria. Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 8 Nzeri 2026, rutungura benshi kubera imyaka mike yari afite.

Sisic wavukiye i Vienna muri Austria, yamenyekanye cyane nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga wa Vienna, mbere yo kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Austria mu 2024. Yakomeje kuba Nyampinga wa Austria kugeza igihe yapfiriye kuko nta yandi marushanwa yabaye mu 2025 na 2026.

Ubuzima bwe bwaranzwe n’ibibazo by’umutima. Yavutse afite ikibazo cya ‘heart valve defect’, ibyatumye abagwa umutima inshuro zirindwi mu buzima bwe. Kubagwa kwe kwa nyuma kwabaye muri 2025.

Nubwo yari afite ibyo bibazo, Sisic yakunze kuvuga uburyo ubuzima bwe bwamwigishije gukomera. Muri Kanama 2024, yashimiye abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima bamufashije kuva mu bihe bikomeye.

Mission Austria yatangaje ko yakiranye urupfu rwe “agahinda gakomeye”, ivuga ko Lucia azibukwa nk’umukobwa w’umwihariko kandi mwiza, inihanganisha umuryango, inshuti n’abavandimwe be

Urupfu rwe rwateje agahinda mu bakurikiranaga amarushanwa y’ubwiza, ndetse no mu bantu bari bamuzi, basigaye bamwibuka nk’umukobwa wakomeje kugira imbaraga n’icyizere nubwo yari afite ibibazo by’ubuzima.

Yanditswe na Irasubiza Chanceline