Abadepite batavuga rumwe na Guverinoma ya Senegal bagaragaje kutemeranya n’amasezerano mashya igihugu cyabo cyagiranye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bavuga ko ashobora gutuma Senegal irushaho kugengwa n’iki kigega.
Ibi byagaragajwe ku wa Kabiri ubwo Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ahmadou Al Aminou Mohamed Lo, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda rusange ya Guverinoma.
Mu ijambo rye, Lo yashimangiye ko amasezerano Senegal iherutse kugirana na IMF ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo by’imari igihugu gifite. Aya masezerano akaba akubiye muri gahunda y’imyaka itatu ifite agaciro ka miliyari 2.2 z’amadolari ya Amerika.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihugu kidakwiye gutinya gukorana na IMF igihe gifite ikibazo cy’imari n’imyenda, kuko ari cyo kigo mpuzamahanga gifite ububasha bwo gusuzuma uko ubukungu bw’igihugu buhagaze.
Icyakora, bamwe mu badepite batavuga rumwe n’ishyaka rya Perezida Bassirou Diomaye Faye, banenze cyane uburyo Minisitiri w’Intebe yasobanuye ayo masezerano.
Umudepite Guy Marius Sagna wo mu ishyaka PASTEF avuga ko amasezerano na IMF ashobora gutuma Senegal itakaza ubwisanzure mu gufata ibyemezo byayo by’ubukungu.
Yakomeje avuga ko Senegal ishobora kuba igiye kugengwa n’amabwiriza ya IMF, anashinja Minisitiri w’Intebe kuvuga kenshi ku kamaro k’iki kigega mu buryo bwo kugishakira icyizere mu Nteko nkaho ariwe muyobozi uhagarariye inyungu zicyo kigega.
Senegal iri guhangana n’umwenda wagera kuri miliyari 3.5 z’amadolari ya Amerika. Minisitiri w’Intebe Lo yavuze ko amasezerano mashya na IMF azafasha igihugu kongera gutegura uburyo kizishyuramo uwo mwenda, binyuze mu kongera igihe cyo kuwishyura no kongera kuganira ku nyungu zawo.
Guverinoma ya Senegal kandi iri mu biganiro byo kongera gusuzuma amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agera kuri 30.
Ibi biganiro byabereye mu Nteko kandi bije mu gihe Perezida Bassirou Diomaye Faye n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we, Ousmane Sonko, bakomeje kutumvikana ku ngingo zitandukanye.
Sonko, wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ubu ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, na Faye batandukanye ku myumvire ku ngingo zirimo n’uburyo Senegal ikwiye gukorana na IMF.
Ibi bibaye kandi mu gihe amasezerano mashya na IMF akomeje guteza impaka muri Senegal, aho abayashyigikiye bayabona nk’uburyo bwo gufasha igihugu gukemura ibibazo by’imari, mu gihe abayamagana bavuga ko ashobora kubangamira ubusugire bwa Senegal mu gufata ibyemezo ku bukungu bwayo.
