Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yasabye abaturage gutuza nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu murwa mukuru Banjul no mu nkengero zawo, aho abaturage bigaragambya kubera ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kimaze amezi kibugarije.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, abaturage bafunze imihanda ndetse batwika amapine, basaba ko Perezida Barrow yegura ku butegetsi kubera kunanirwa gukemura ikibazo cy’amashanyarazi.
Ibura ry’amashanyarazi ryatangiye muri Kamena, ariko uko ubushyuhe bwiyongera ni ko ikibazo gikomeza gukomera, kuko hakenerwa amashanyarazi menshi mu gihe ubushyuhe buri hejuru kugirango abaturage babashe gukonjesha amazu yabo.
Abayobozi muri Gambia bavuga ko iki kibazo cyiyongereye bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ihungabana ry’imiyoboro y’ibicuruzwa ku isi ryatewe n’intambara yo muri Iran.
Nyima Sonko, ukora ubucuruzi bw’amafi, yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’amashanyarazi cyangiza ubucuruzi bwe ndetse kikaba cyugarije imibereho ye.
Yagize ati: “Ubucuruzi bwacu buri guhagarara kubera kubura amashanyarazi. Amafi yacu yose ari kwangirika kandi ni wo mushinga wonyine uduhesha imibereho. Ubucuruzi bwacu bwararangiye.”
Jula Jagne, umwe mu bacuruzi bakorera muri iki gihugu nawe avuga ko abaturage bamaze kurambirwa iki kibazo.
Yagize ati: “Turambiwe niki kibazo. Hari igihe tumara umunsi wose nta mashanyarazi. Rimwe na rimwe tuyabona ku manywa, ubundi tukayabona nijoro. Hari igihe abura amasaha atandatu cyangwa arindwi.”
Jagne yanavuze ko iki kibazo gikomeye cyane ku bacuruzi b’inyama n’ibindi biribwa bikenera gukonjeshwa.
Perezida Adama Barrow, uri kwiyamamariza kongera kuyobora Gambia mu matora ateganyijwe mu Kuboza, yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi ari ikibazo cy’umutekano w’igihugu ndetse ko kiri mubyihutirwa kandi kiri gukorwaho ngo gikemuka byihutirwa.
Barrow kandi yanasezeranyije abaturage ko bizaba byatunganye mu kwezi gutaha, anabasaba gukomeza kwihangana no gutuza mu gihe Leta ikomeje gushaka.
