Abanyamakuru benshi muri Tuniziya bari mu byigaragambyo basaba ko mugenzi wabo Mohamed Yousfi arekurwa nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byerekeranye no kunyereza amafaranga.
Yousfi, ni umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Alqatiba, yatawe muri yombi ku wa Gatanu ubwo yari ageze kuri radiyo mu murwa mukuru Tunis. Kuva icyo gihe akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano.
Umwunganizi we mu mategeko, Hela Ben Salem, yavuze ko Yousfi akurikiranyweho ibyaha by’imari, aho abashinjacyaha bamukurikiranye bakeka ko yakiriye amafaranga aturutse mu mahanga mu buryo budasobanutse.
Ben Salem yavuze ko ibyo aregwa bishingiye ku mategeko arwanya iterabwoba n’ayerekeye ubutunzi butagira inkomoko izwi, ariko ahakana ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Yousfi yakoze ibyo byaha.
Yagize ati “dosiye ye nta bimenyetso bifatika byerekana ibyo byaha byakozwe”.
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru muri Tuniziya (SNJT) na ryo ryagaragaje ko rifitiye impungenge ubuzima bwa Yousfi, rivuga ko butameze neza mugihe cyose afunzwe.
Irishyirahamwe kandi ryavuze ko Yousfi yari amaze kubagwa mbere gato yo gutabwa muri yombi, ndetse ko ubwo yari ari kubazwa n’abashinzwe iperereza, abagize itsinda rimwunganira byabaye ngombwa ko basohoka mu ibazwa kugira ngo bamuzanire imiti, rinavuga ko yasakuzaga cyane kubera ububabare yari afite.
Umuyobozi waryo, Zied Dabbar, yavuze ko ifungwa rya Yousfi riri mu murongo w’ibikorwa by’inzego za Leta byo gukaza igitutu ku banyamakuru muri Tuniziya no kubacecekesha.
Yagize ati: “Duhohoterwa mu buryo bigaragara neza rwose burimo gufungwa, gukurikiranwa n’amategeko cyangwa guhunga igihugu. Abayobozi n’ubutegetsi buriho bari gukandamiza nk’abanyamakuru.”
Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporters Without Borders (RSF), na ryo ryamaganye ifungwa rya Yousfi.
Umuyobozi wa RSF ushinzwe Afurika y’Amajyaruguru, Oussama Bouagila, yavuze ko nta mpamvu igaragara yatuma Yousfi akomeza gufungwa.
Yagize ati: “Nta kintu na kimwe kiri muri iyi dosiye cyasobanura impamvu Yousfi akomeza gufungwa.”
Yongeyeho ko ibirego bimurega byubakiye ku nyandiko yashyizwe ahagaragara ariko itavugamo izina rye, kandi ko ifungwa rye rije mu gihe hari ubukangurambaga bugamije kumusebya no kumucecekesha.
Alqatiba, Yousfi ayobora, ni igitangazamakuru cyigenga cyo muri Tuniziya kizwiho gukora inkuru zicukumbuye n’izisesengura ku bibazo bya politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage n’ibidukikije.
Zied Dabbar yavuze ko Yousfi yari ateganyijwe kuganira ku kibazo cy’amazi muri Tuniziya mu kiganiro cyagombaga gutambuka radiyo anavuga ko aricyo cyatumye atabwa muri yombi.
Ikibazo cy’amazi cyo kikaba gikomeje kwibasira ibice bitandukanye bya Tuniziya, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, ariko muri uyu mwaka ikikibazo cyarakomeye kigera mu no mu bindi bice byinshi by’igihugu, haniyongeraho ikibazo cy’ibura ry’amazi yo kunywa acuruzwa mu macupa.
