U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mashya

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byateye indi ntambwe mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi, nyuma yo gusinya amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane, ahanini zigamije kongera ubufatanye mu bukungu, ishoramari n’ubucuruzi.

Ni amasezerano yasinyiwe mu Ngoro ya Al Hosn i Salalah, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame ari kugirira muri Oman.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Sultan Haitham bin Tarik ku munsi wabanje w’uru ruzinduko, byibanze ku gushimangira ubufatanye n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Mu masezerano abiri yasinywe, rimwe rirebana no kuvanaho visa ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz’akazi ka Leta n’izidasanzwe, mu gihe irindi rigamije kwirinda gusoresha kabiri ibicuruzwa birurutse mu bihugu byombi.

Aya masezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije kugena uburyo amafaranga cyangwa inyungu umuntu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi byinjije mu bihugu byombi bisoreshwa, ku buryo bidahura n’imisoro ibiri ku nyungu imwe.

Inyandiko esheshatu z’ubwumvikane zasinywe na zo zireba ubuhinzi, ibikoresho n’ubwikorezi, iterambere ry’ibyambu by’imbere mu gihugu, serivisi z’uruhererekane rw’ibicuruzwa, guteza imbere ishoramari n’umurimo.

Ibi byiyongera ku biganiro Perezida Kagame na Sultan Haitham bagiranye ku wa Mbere, aho baganiriye ku buryo ibihugu byombi byakongera ubufatanye n’ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zisubira, kwihaza mu biribwa, ibyambu by’imbere mu gihugu, ibijyanye n’ubwikorezi n’ubuzima.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano ashyira imbaraga mu gushaka ishoramari n’ubufatanye n’igihugu cya Oman, mu gihe Oman na yo ibona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa ushobora kuyifasha kurushaho kugera ku masoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buri kandi no mu rwego rw’ingendo zo mu kirere. Muri Nyakanga 2026, kompanyi y’indege SalamAir yatangiye ingendo hagati ya Muscat na Kigali, zikaba zikorwa kabiri mu cyumweru.

Izi ngendo zitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu, guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo ndetse no koroshya uburyo abashoramari n’abayobozi b’ibihugu byombi bashobora kugenderana.

Aya masezerano mashya kandi akurikira andi yasinywe muri Mutarama 2026 mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mubijyanye n’ibyambu byo kubutaka, uruhererekane rw’ibicuruzwa, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, ubwenge buhangano ndetse n’ingendo zo mu kirere.