Perezida Trump yateje impaka nyuma yo kuvuga ko ukwezi ari ukwa Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ku rubuga rwe rwa Truth Social ifoto y’ukwezi iriho ibendera rya Amerika n’amagambo agira ati “The Moon Is Ours”, bisobanuye ngo “ukwezi ni ukwacu”.

Muri ubu butumwa Trump yagaragaje ko ukwezi ari ukw’Amerika, icyakora ntiyigeze atanga ibisobanuro birambuye ku cyo yashakaga kuvuga cyangwa niba ayo magambo yari igitekerezo cya politiki.

Nubwo Trump yakoresheje amagambo avuga ko ukwezi ari ukwabo, amategeko mpuzamahanga ntabwo yemera ko igihugu kimwe cyigarurira ukwezi cyangwa ikindi kintu cyo mu isanzure.

Amasezerano mpuzamahanga azwi nka Outer Space Treaty, yashyizweho mu 1967, ateganya ko ukwezi n’ibindi bintu byo mu isanzure bidashobora gutangazwa nk’ubutaka bw’igihugu runaka. Amasezerano kandi ashyigikira ko isanzure rikoreshwa mu buryo bw’amahoro kandi ko ubushakashatsi bwaryo bugirira akamaro ibihugu byose.

Amagambo yerekeye ukwezi aje akurikira n’ibindi bitekerezo bya Trump byakuruye abantu benshi. Mu byo yatangaje harimo igitekerezo cyo guhindura New Mexico ikaba New America ndetse no kwita Strait of Hormuz, Trump Strait.

Ibi byose byatumye imbuga nkoranyambaga zuzura ibitekerezo bitandukanye. Bamwe babifashe nk’uburyo Trump akoresha mu gukomeza gushyira Amerika imbere no kugaragaza ko ishaka kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo mu isanzure, mu gihe abandi babifashe nk’amagambo adashobora kugira agaciro mu mategeko mpuzamahanga.

Nubwo amagambo ya Trump yo kuvuga ko Ukwezi ari ari ukw’Amerika, yakuruye abantu benshi, ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ntibuhindura amategeko mpuzamahanga, kandi ntibuhesha Amerika uburenganzira bwo gutunga ukwezi nk’ubutaka bwayo.

Yanditswe na Umutesi Josiane