Kenya yatangiye kuvugutira umuti ikibazo cy’Abarundi bari batangiye kumeneshwa

Guverinoma ya Kenya yatangiye ingamba zo gutuza Abarundi bari muri icyo gihugu, nyuma y’uko igikorwa cyo gukaza igenzura ku bacuruzi b’abanyamahanga cyateje impungenge, amakuru y’ihohoterwa ndetse n’imirongo miremire ku Ambasade y’u Burundi i Nairobi.

Ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Abarundi babarirwa mu magana bateraniye ku Ambasade y’u Burundi iri ku muhanda wa Dennis Pritt i Nairobi, aho benshi bari bagiye gushaka pasiporo, impapuro z’inzira zihutirwa ndetse n’izindi nyandiko.

Ibi byabaye nyuma y’amabwiriza ya Perezida wa Kenya, William Ruto, yo gukaza igenzura ku banyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya, cyane cyane abakora batabifitiye ibyangombwa bisabwa.

Mu gihe izi ngamba zari zimaze gutera impungenge mu Barundi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Korir Sing’oei, ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri yasabye imbabazi Abarundi ku bw’ibitero n’ihohoterwa bivugwa ko byabayeho mu rujijo rwatewe n’amabwiriza mashya ya Guverinoma.

Sing’oei yavuze ko Abarundi bamaze igihe kinini babana n’Abanyakenya, bityo ko nta mpamvu yo kubafata nabi cyangwa kubahohotera.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Pulse Kenya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Charles Owino, yatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kwandikisha no gutunganya ibyangombwa by’abanyamuryango b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa, kugira ngo ikibazo cyabo gikemurwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Izi ngamba za Kenya zaje nyuma y’uko ikibazo cy’Abarundi bari muri icyo gihugu gitangiye gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’u Burundi.

Ku rundi ruhande, Ubwo yari mu kiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ku wa 7 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Dr. Édouard Bizimana,  yavuze ko araza kuvugana na Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya kugira ngo ikibazo gikemurwe kandi Abarundi birinde gufatwa nabi.

Yagize ati “Ndaza kuvugisha Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya avugane n’abayobozi b’igihugu cya Kenya kugira ngo hatagira ufata nabi Abarundi bene wacu.”

Amagambo ya Dr. Bizimana yatangajwe mu gihe Abarundi benshi bari bamaze kugana Ambasade yabo i Nairobi, bamwe bafite imizigo, bashaka ibyangombwa byabafasha gukomeza gukemura ibibazo byabo cyangwa gusubira mu Burundi.

Guverinoma ya Kenya ariko ivuga ko ingamba zayo zitagamije kwirukana abanyamahanga bose, ahubwo ko zigamije kugenzura no gushyira mu buryo ibikorwa by’ubucuruzi bukorwa n’abanyamahanga badafite ibyangombwa bisabwa.

Nyuma y’impungenge zari zimaze kwiyongera, abayobozi ba Kenya bashimangiye ko abanyamahanga, by’umwihariko abanyamuryango b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagomba gukemura ibibazo by’ibyangombwa mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ko nta muntu ukwiye guhohoterwa cyangwa gufatwa nabi.

Iki kibazo cyabaye mu gihe u Burundi na Kenya bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, bityo impande zombi zikaba ziri gushaka ko ikibazo cy’Abarundi batuye muri Kenya gikemurwa binyuze mu biganiro no mu bufatanye bwa dipolomasi.

Yanditswe na Ushindi Paul Balozi