Nepal yatangaje umunsi w’icyunamo inategeka ko ibendera ryururutswa mu rwego rwo kunamira abantu barenga 1,300 bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’imyuzure ikomeye yibasiye iki gihugu.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, amabendera y’igihugu yururukijwe kugeza hagati mu rwego rwo kunamira abazize iyi mpanuka yabaye ku wa 26 Kanama, ubwo imyuzure ikomeye yibasiye uduce two muri Himalaya.
Imyuzure ikomeye yatangijwe n’isenyuka ry’urubura rwo mu misozi ya Himalaya, ikurikirwa n’amazi menshi n’ibyondo byatembye mu buryo bukomeye, byangiza amazu, imihanda, ibikorwa remezo ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukungu.
Kugeza ejo ku cyumweru, muri Nepal hari hamaze kuboneka imirambo 1,341, mu gihe abantu bagera kuri 4,996 bari bagishakishwa. Muri Tibet ho, abayobozi batangaje ko abantu 43 bamaze gupfa, abandi 519 bakaba bataraboneka.
Ibi bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iyi myuzure muri Nepal na Tibet urenga 1,380, mu gihe abarenga 5,500 bakomeje kuburirwa irengero.
Nubwo umubare w’abahitanywe n’iyi myuzure ukomeje kwiyongera, ibikorwa byo gushakisha abazimiye biracyakomeje, cyane cyane ahari ibikorwa by’amashanyarazi bikomoka ku mazi.
Muri Nepal honyine, abagera kuri 900 bakoraga mu mishinga y’amashanyarazi bari baburiwe irengero, ndetse hari impungenge ko bamwe bashobora kuba bakiri mu myobo y’ahakorerwa ibyo bikorwa.
Icyakora, ibikorwa byo gutabara biratanga icyizere ko hari abandi bashobora kuboneka ari bazima, uko abakora ibikorwa by’ubutabazi bakuye abantu mu myobo y’amashanyarazi nyuma y’iminsi bari bamaze bataboneka.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe ubufasha bwihutirwa bwo gufasha abarokotse, cyane ko abantu barenga 84,000 bakeneye ubufasha kandi hari impungenge z’indwara ziterwa n’amazi mabi n’isuku nke. UN yasabye inkunga yamiliyoni 50 z’amadolari yo gufasha abahuye n’ingaruka z’iyi myuzure.
Mu gihe Nepal iri mu cyunamo, imiryango y’ababuriwe irengero yo iracyategereje amakuru y’abayo, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje mu duce twibasiwe cyane n’iki kiza.
