Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagaragaje ko ashaka guhindurira izina rya Leta ya New Mexico ikitwa ‘New America’.
Yifashishije urubuga rwe rwa Truth Social, Trump yasangije abamukurikira ifoto igaragaza ikarita ya Leta ya New Mexico ariko izina ‘Mexico’ ryanyujijwemo umurongo ryahinduwe America.
Hashize amasaha make, Ibiro bya Perezida wa America, White House nabyo byasangije iyo foto yasangijwe na Trump biguma gutera urujijo ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo bimeze gutya, Guverineri wa Leta ya New Mexico, Michelle Lujan Grisham yahise abyamaganira kure avuga ko izina rya New Mexico ritemerewe kuvugururwa cyangwa ngo ribe ikibazo cyo kugibwaho impaka, kuko ryahozeho na mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuka.
Lujan Grisham yavuze ko icyo gitekerezo cya Trump ari uburyo bwo gushaka kuyobya abaturage ngo batita ku bibazo bikomeye byugarije Ameika birimo nk’izamuka ry’ibiciro by’ikomoka kuri peteroli.
Ibi bije nyuma y’uko Donald Trump asinye itegeko ritegeka ko Ikigobe cya Gulf of Mexico gihundurirwa izina maze kikitwa Gulf of America.
Si iki kigobe gusa kandi kuko Trump yanasinye itegeko ritegeka ko Ikiyaga cya Lake Ontario gihindurirwa izina kikitwa Lake America, ibi byanateje igatotsi mu mubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Canada.
