Perezida Kagame na Sultan Haitham baganiriye ku mubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Oman, aho yakiriwe na Nyiricyubahiro Sultan Haitham bin Tariq, bagirana ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya makuru yatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 7 Nzeri 2026.

Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi bagarutse ku mubano w’amateka umaze igihe hagati y’u Rwanda na Oman, banagaragaza ko uru ruzinduko rutanga amahirwe yo gukomeza kubakira ku musingi w’uwo mubano no kuwagura mu nzego zitandukanye.

Muri izo nzego harimo ingufu, ubwikorezi n’ibikorwa remezo bifasha ubwikorezi n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa, ndetse n’umutekano w’ibiribwa. Izi nzego zifatwa nk’ingenzi mu guteza imbere ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Oman umaze imyaka irenga 28 mu rwego rwa dipolomasi, kandi mu myaka ya vuba ibihugu byombi byongereye imbaraga mu kuwagura, cyane cyane mu bukungu, ubwikorezi, ikoranabuhanga n’urwego rw’indege.

Muri Mutarama 2026, u Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubwikorezi bw’ibicuruzwa, imicungire n’ikorwa ry’ibyambu byumye, imiyoboro y’itangwa ry’ibicuruzwa, ikoranabuhanga, ububiko bw’amakuru n’ubundi buryo bugezweho bwo gukoresha ikoranabuhanga.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwagaragaye kandi mu rwego rw’indege. Oman Air yatangaje gahunda yo gutangiza ingendo zitaziguye hagati ya Muscat na Kigali, mu rwego rwo koroshya ingendo hagati y’u Rwanda n’Uburasirazuba bwo Hagati no guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari.

Muri Nyakanga 2026, indege ya SalamAir na yo yatangiye ingendo zitaziguye hagati ya Muscat na Kigali, bikaba byaragize uruhare mu kurushaho guhuza u Rwanda na Oman no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’utwo turere.

Yanditswe na Ushindi Paul Balozi