Ibiribwa si uburenganzira gusa, ni ubuzima bw’abantu – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibiribwa bidakwiye gufatwa gusa nk’uburenganzira bwa muntu, ahubwo ko ari ishingiro ry’ubuzima ubwabwo, kuko nta muntu ushobora kubaho no gukora neza atabifite.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku munsi wa Gatatu w’Inama Nyafurika ku Kwihaza mu Biribwa, Africa Food Systems Forum 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rwo muri Afurika rukora mu buhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abavuga ko kubona ibiribwa ari uburenganzira bwa muntu, uburemere bwabyo burenze aho, kuko ibiribwa ari byo bituma ubuzima bushoboka.

Yagize ati “Ibiribwa ni ubuzima ubwabwo. Abantu ntibashobora gukora neza badafite ibiribwa.”

Yasobanuye ko ibiribwa n’uruhererekane rwabyo bifite uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu no mu mikorere y’umuryango mugari w’abantu.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibiribwa bigere ku babikeneye, hakenewe uruhererekane rutangirira ku musaruro w’ubuhinzi rukagera ku muguzi cyangwa ku isoko. Ibi bisaba ko habaho umusaruro uhagije kandi ugakomerezwa n’abandi bakora muri uruhererekane.

Yagaragaje ko urubyiruko, kimwe n’abandi bose, rugomba gushaka uburyo bwo gukora no gutanga umusaruro, ariko avuga ko muri uru ruhererekane hakunze kubamo imbogamizi zitandukanye zishobora gutuma abashaka gukora batagera ku ntego zabo.

Perezida Kagame yavuze ko izo mbogamizi zitagomba kurebwa nk’ikibazo cy’umuntu ku giti cye gusa, kuko na Leta ifite inshingano zo gushyiraho uburyo bufasha abantu gukoresha ubushobozi bwabo.

Ati “Leta ifite inshingano nyinshi zijyanye no gushyiraho uburyo butuma abantu bashobora gukora ibyo bashoboye.”

Yongeyeho ko iyo Leta idashyiraho uburyo bufasha abantu kongera ibyo bashoboye gukora cyangwa ibyo bifuza gukora, cyane cyane mu buryo bujyanye n’icyerekezo igihugu gifite, ibibazo bidashobora kubura.

Ati “Iyo Leta idashoboye kubona uburyo bwo gufasha abantu gukora byinshi mu byo bashoboye cyangwa bifuza gukora, bihuye n’ibyo twese dushaka kubona mu gihugu no mu bantu, buri gihe hazabaho ikibazo. Ariko Leta ishobora kugira uruhare mu kugikemura.”

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’urubyiruko cyitabiriwe n’abayobozi b’ibigo bikorera mu rwego rw’ubuhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa, barimo Fareeda Mustapha wo muri Ghana, Musa Mishamo wo muri Tanzania, Imungana Malikana wo muri Zambia ndetse n’Umunyarwandakazi Lydia Murekatete washinze ikigo All Greens.