Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe akurikiranweho gutanga sheki ebyiri zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni 600 z’Amadolari ya Amerika.
Ni ibyavuye mu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, ubwo rwasomga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bya Shema.
Umucamanza yavuze ko impamvu Shema yatanze asaba gukurikiranwa adafunze nta shingiro zifite, bityo urukiko rwemeza ko akwiye gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Icyakora, Shema yemerewe kujuririra iki cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu.
Akurikiranweho sheki ebyiri zitazigamiye
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye ku wa 26 Kanama 2026, nyuma y’uko Shema Fabrice yari yatawe muri yombi na RIB ku wa 11 Kanama 2026.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Shema akurikiranweho gutanga sheki ebyiri zitazigamiye. Imwe yariho ibihumbi 400 by’Amadorali, mu gihe indi yariho ibihumbi200 by’Amadorali.
Izo sheki zatanzwe ku wa 5 Kanama 2025, zikomoka ku masezerano yari afite agaciro karenga miliyoni imwe y’Amayero, sosiyete ya Shema yitwa Africa Medical Supply, ikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuvuzi, yagiranye na ABZL International General Trading LLC, ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano yasinywe muri Mutarama 2024, ndetse ko amafaranga yose yari akubiye muri ayo masezerano yagombaga kuba yishyuwe bitarenze uko kwezi.
Bwavuze ko amasezerano atubahirijwe uko bikwiye, kugeza ubwo hatanzwe izo sheki zaturutse kuri I&M Bank, nayo ikaba yarabyemeje.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Shema yakomeje gusezeranya ABZL International General Trading LLC ko azishyura, ariko amafaranga ntayishyure.
Shema ahakana ibyo aregwa
Shema yahakanye ibyaha aregwa, yemera ko amasezerano hagati ya Africa Medical Supply na ABZL International General Trading LLC yabayeho.
Yasobanuye ko atari ubwa mbere ayo masosiyete yari agiye gukorana, kuko mbere bari baragiranye amasezerano kandi akagenda neza.
Shema yavuze ko mu masezerano yabo harimo ko ubwishyu bugomba kunyuzwa muri banki yo muri Dubai, ndetse ko ubwishyu bwa mbere bw’ibihumbi 400 by’Amadorali bwakozwe neza.
Yavuze ko ubwo bageragezaga kwishyura amafaranga yari asigaye, banki yo muri Dubai yanze kwakira ayo mafaranga, iyasubiza inyuma ivuga ko konti yari ifite ikibazo.
Shema yavuze ko mu masezerano harimo ingingo ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yagombaga gutanga indi konti amafaranga yoherezwaho.
Yabwiye urukiko ko nyuma yaje gusaba ko konti yahindurwa, ariko hakaza gutangwa amabwiriza yo kwishyura amafaranga kuri konti zitandukanye.
Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane ba sosiyete, ari na we watanze ikirego, yafashe imwe muri izo sheki, akongeraho amagambo asaba ko amafaranga yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse anahindura amatariki yariho.
Yavuze ko akimara kubimenya yahamagaye ababigizemo uruhare, ababwira ko ibyo bakoze bitari bikwiye.
Shema kandi yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaje kopi ya sheki ivugwa ko yatanzwe kuri I&M Bank, ndetse ko atigeze ashyirwa ku rutonde rw’abatanze sheki zitazigamiye nk’uko bisanzwe bikorwa.
Shema yasabye gukurikiranwa ari hanze
Mu iburanisha, Shema yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze, avuga ko adashobora gutoroka ubutabera.
Yagaragaje ko sosiyete ye ya Africa Medical Supply iri ku Isoko ry’Imigabane mu Rwanda kuva mu mwaka ushize, ndetse ko hari abantu 28 bamaze kugura imigabane muri iyo sosiyete.
Yavuze ko hari ibigo bikomeye byagiranye na sosiyete ye umubano w’ubucuruzi, birimo Imbuto Foundation, Ejo Heza na Aguka, avuga ko ibyo byose bigaragaza icyizere afite mu Rwanda.
Shema kandi yavuze ko afite inshingano nyinshi mu Rwanda, zirimo no kuba Perezida wa FERWAFA, bityo ko nta mpamvu yatuma atoroka.
Yagaragaje kandi ko afite imitungo ifite agaciro ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko amafaranga yasigaye mu masezerano ari yo ari kuri konti yavuzweho ikibazo.
Umwunganizi wa Shema mu mategeko yavuze ko ibisabwa kugira ngo umuntu akurikiranweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye bituzuye muri iki kibazo.
Yavuze ko banki igomba kumenyesha uwatanze sheki itazigamiye ndetse ikamuha igihe cy’iminsi itanu kugira ngo abe yakemura ikibazo, ariko ko ibyo bitigeze bikorwa.
Umwunganizi we kandi yavuze ko amafaranga $600,000 avugwa muri dosiye ari kuri konti, bityo ko Shema n’abamwunganira bafite ubushake bwo gukemura ikibazo cy’amafaranga asabwa.
Nubwo abamwunganira basabye ko Shema arekurwa agakurikiranwa ari hanze, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Shema afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu.
Icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo ntigisobanura ko yamaze guhamwa n’ibyaha; akomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rumuhamije ibyaha aregwa.
