Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri Zone ya CECAFA.
Ibi bije nyuma y’uko ejo hashize ku itariki ya 1 Nzeri, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yari yatangaje ko iyi kipe itazitabira iyi mikino kubera ikibazo cy’amikoro.
Nyuma y’inkuru mbi ko nta mikoro, u Rwanda rwikuye muri CECAFA U20, ubu ikibazo cyakemutse, aba basore batarengeje imyaka 20 Bazajya i Dar Es Salaam mu byumweru 2 guhangana bashaka Ticket ya AFCON U20.
Tombola y’iyi mikino yari yabereye i Kigali kuri Kigali Pele Stadium kuri 31 Kanama 2026 maze isiga u Rwanda rwisanze mu itsinda A ruri kumwe na Ethiopia na Tanzania.
Iyi mikino yoi gushaka itike ya AFCON U20 muri CECAFA iteganyijwe kuzaba hagati ya 15 kugera kuri 25 Nzei 2026 kuri Uhuru Stadium, i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Yanditswe na Andre Rukeratabaro
