De la Fuente yakeje Rodri nyuna y’uko yerekeje muri FC Barcelona y’iwabo avuye muri Manchester City nyuma yo gutwarana igikombe k’isi cyas 2026 n’ikipe y’igihugu ya Espanye.
Uyu mutoza yabwiye Radio Marca ko Rodri ari we “Messi w’umupira w’amaguru wa Espanye” kandi ko ari we mukinnyi mwiza wa mbere ku isi ku mwanya akinaho.
Yavuze ko uyu mukinnyi wahoze muri Manchester City azamenyera vuba mu ikipe nshya (Barcelona) n’ubwo aje mu ikipe ifite imikinire mishya itandukanye n’iyo avuyemo.
De la Fuente yagaragaje kandi ibyishimo biterwa n’uko abakinnyi bakomeye b’Abanya-Espanye bagaruka gukina muri La Liga, kuko bishimangira ubushobozi, impano, n’urwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.
Uyu mutoza yanaboneyeho umwanya wo gushimira kizigenza Lionel Messi uherutse gusezera mu ikipe y’igihugu ya Argentina.
Yavuze ko Messi ari agatangaza ndetse ko ari n’umukinnyi w’ibihe byose isi y’umupira w’amaguru yagize, ashimira ibyo yagejeje kuri Argentine na ruhago muri rusange.
Yanditswe na Andre Rukeratabaro
