Ariana Grande yasoje urugendo rw’ibitaramo rwa ‘Eternal Sunshine Tour’

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande yasobanuye ko urugendo rwe rw’ibitaramo rwa “Eternal Sunshine Tour” rwabaye kimwe mu bihe byiza, byihariye kandi bitazibagirana mu buzima bwe.

Ariana Grande yabivuze nyuma yo gusoza ibitaramo bye i London, aho yashimiye byimazeyo abafana bamushyigikiye muri uru rugendo. Yagaragaje ko uru rugendo rwamuhaye ibihe by’ingenzi kandi rumusigira amarangamutima akomeye.

Mu magambo ye, yagize ati: “Iki cyabaye kimwe mu bintu byiza kandi bidasanzwe nabayemo. Nashakaga kugaragaza ko mbashimira, nubwo nari hafi kurira cyane.”

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko nyuma yo gusoza Eternal Sunshine Tour, ateganya kugabanya ibikorwa bye mu ruhame no gufata akaruhuko ku buzima bwo mu ruhame, kugira ngo abone umwanya wo kwita ku bindi bikorwa bye no ku buzima bwe bwite.

Urugendo rwa Eternal Sunshine Tour rwasigiye Ariana Grande n’abafana be ibihe  byiza by’amateka, cyane cyane ku bafana bagize amahirwe yo kumubona ku rubyiniro.

Yanditswe na Irasubiza Chanceline