Umuraperi w’icyamamare ku Isi, Jay-Z, yatunguye abakunzi be ubwo yagaragaraga mu imurikabikorwa rye rya ‘JAŸ-Z30’ ryabereye ahitwa Trafalgar Square, i London mu Bwongereza.
Uyu muhanzi w’imyaka 56 yasuye iri murikabikorwa ku munsi ryatangiriyeho, bitungura benshi mu bari basanzwe baryitabiriye. Iri murikabikorwa ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 Jay-Z amaze mu rugendo rw’umuziki, ndetse no kwizihiza imyaka 25 ishize album ye izwi cyane nka ‘The Blueprint’ isohotse.
‘JAŸ-Z30’ yatangiye ku wa 1 Nzeri 2026, ikazageza ku wa 5 Nzeri. Abasura iri murikabikorwa bashobora gusubira mu bihe byo mu 2001, aho hateguwe televiziyo zishaje zerekana amashusho y’indirimbo, ibitaramo n’ibindi bikorwa byaranze ibihe album The Blueprint yasohokaga.
Abakunzi ba Jay-Z kandi bafite amahirwe yo kugura imyambaro n’ibindi bicuruzwa byihariye byateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 y’umuziki w’uyu muraperi.
Uru ruzinduko rwa Jay-Z i Trafalgar Square rubaye mbere y’ibitaramo bibiri ateganya gukorera muri Tottenham Hotspur Stadium ku wa 4 no ku wa 5 Nzeri 2026. Ibi bitaramo bizaba ari bimwe mu bikorwa bikomeye byo kwizihiza urugendo rwe rw’imyaka 30 mu muziki.
Jay-Z yatangiye igikorwa cyo kwizihiza iyi myaka mu Mujyi wa New York, aho yakoreye ibitaramo bitatu kuri Yankee Stadium. Muri ibyo bitaramo, yagiye ahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye barimo Beyoncé, Alicia Keys, Usher, Eminem, Nas, Pharrell Williams na Rihanna.
Nyuma y’ibitaramo byo i London, gahunda ya JAŸ-Z30 izakomereza i Paris ku wa 10 Nzeri, ndetse ikazasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Jay-Z azataramira i Los Angeles ku wa 23 n’uwa 24 Ukwakira 2026.
Yanditswe na Irasubiza Chanceline
