Bamwe mu baturage baturiye isoko rigezweho rya Muhanga riherereye mu murenge wa Nyamabuye, barishimira gahunda y’ikorwa ry’isuku muri iryo soko, byongereye ubuziranenge bw’ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibiribwa.
Gahunda y’igitondo cy’isuku yatangiye mu mwaka wa 2022 mu rwego rwo gufasha abacuruzi n’abaturiye isoko gukorera ahantu hatari umwanda no kongera ubuziranenge
bw’ibicuruzwa byabo, ikaba ikorwa n’abakorera muri iryo soko mu gitondo cya buri wa kabiriw’icyumweru.
Muhawenimana Claudine umwe mu bacuruza ibiribwa ku isoko rya Muhanga yavuze ko yishimira impinduka z’isuku kandi ngo ashimira cyane abayobozi bashyize Imbaraga muri iki gikorwa.
Muhawenimana ati “Mu by’ukuri njye mbona hari impinduka zikomeye ku isoko kuko mbere nta suku yagaragaraga, wasangaga imyanda yandagaye ariko ubu isuku yashyizwemo imbaraga, nta ‘dustbins’ zahabaga, nta bakubura, nta n’ikusanyirizo ry’imyanda ryahabaga.”
Akomeza avuga ko ubu hasigaye hari uburyo buhamye bwo gutwara imyanda bityo ntikijugunywa ahabonetse hose, ndetse n’abacuruzi basigaye barabyumvise ku buryo babigiramo uruhare.
Yakomeje agira ati “Nitwe tuzana ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha harimo imikubuzo, ibiroso n’imikoropesho kandi utabyubahirije acibwa amande akomeza gushyigikira isuku.”
Mutabazi Emmanuel na we ucururiza muri iryo soko yavuze ko gahunda y’igitondo cy’isuku itangira benshi mu bacuruzi batayumvaga bagashaka impamvu zituma batayibonekamo.
Ngo ariko uko igihe cyagiye gishira, bagiye babyumva kuko babonaga akamaro bibafitiye ko kudakorera mu mwanda.
Mutabazi yagize ati “Isuku yahinduye byinshi mu bucuruzi dukora kuko abaguzi bagura ibyo
bakeneye batinena aho bahahira, kandi nanjye bitewe n’impinduka z’umwimerere w’isuku
iba yakozwe mbona abaguzi banyurwa n’ibikorwa byacu kandi bakizera ko byujuje ubuziranenge.”
Mukankusi Béatrice umwe mu bahahira kuri iri soko avuga ko ashimishwa cyane n’imbaraga zashyizwe mu gukora isuku. Anahamya ko hari ubufatanye bw’abayobozi n’abacuruzi kugira ngo izi ngamba z’isuku zishoboke.
Ati “Isoko usanga buri muryango w’ubucuruzi hari ahabugenewe hasyirwa
imyanda kandi si byo gusa isoko rigira abakozi bakora buri munsi ndetse hari n’ikorwa n’abacuruzi ku giti cyabo.”
Mujawamariya Marie Rose uhagarariye isoko yabwiye ICK News ko iyi gahunda y’igitondo cy’isuku yatangiye mu mwaka wa 2022 kuko mbere yaho abacuruzi batumvaga impamvu iyo gahunda yagombaga gushyirwamo ingufu.
Mujawayezu yagize ati “Rwose mbere isuku yarakorwaga ariko ubu byarushijeho kugira imbaraga aho wasangaga abacuruzi batabyumva ariko abayobozi b’isoko bafatanije n’inzego za Leta tubafasha kumva akamaro kayo.”
Mujawayezu akomeza avuga ko mu guca amande abatabashije kuboneka muri iki gikorwa batibanda gusa ku mafaranga ahubwo banabasaba bimwe mu bikoresho byifashishwa mu isuku.
Ati “Muri iri soko, imyanda ikusanywa n’ikigo cyitwa AGRUNI LTD cyatsindiye
iryo soko kandi buri mucuruzi abazi aho agomba gukusanyiriza imyanda yaho akorera nyuma igakusanyirizwa hamwe.”
Mujawayezu atanga inama ku bantu bose bakorera ahantu hahurira abantu benshi ko isuku ireba buri wese ndetse inzego zitandukanye zirimo iza Leta ndetse n’Urugaga rw’Abikorera zajya zifata umwanya w’ubukangurambaga hakanagashyirwaho amategeko ahana abatubahiriza inshingano zabo.

Yanditswe na Ndayishimiye Marie Florence na Iradukunda Rahab
