Umunyamerika Robert Kiyosaki, wamamaye kubera kwandika igitabo kizwi cyane cyigisha imicungire y’imari yise ‘Rich Dad Poor Dad’, yatangaje ko afite umwenda ugera kuri miliyari 1 na miliyoni 200 z’amadolari (asaga tiriyoni 1.77 z’amafaranga y’u Rwanda.), ahanini ukomoka ku nguzanyo yakoresheje mu gushora imari mu mitungo itimukanwa.
Uyu mugabo w’imyaka 79 yamamaye cyane kubera iki gitabo cyasohotse mu 1997, kikaba kimaze kugurishwa kopi zirenga miliyoni 44 ku Isi.
Muri iki gitabo, Kiyosaki atanga amasomo ajyanye n’uburyo bwo gucunga no gushora amafaranga, ayanyujije mu masomo avuga ko yakuye ku muntu amwita “Poor Dad”, ari se umubyara, ndetse n’uwo yise “Rich Dad”, umuntu wamwigishije uburyo bwo kubona no gushora imari.
Kiyosaki yavuze ko gukoresha umwenda atabibona nk’ikibazo, ahubwo ko ari imwe mu nzira akoresha mu gushaka no kwagura umutungo we.
Mu kiganiro aherutse kugirana na podcast ‘Get Rich Education’, Kiyosaki yavuze ko afite umwenda wa miliyari 1.2$.
Yagize ati “Mfite umwenda wa miliyari 1,2$.”
Aya magambo yahise akurura abantu benshi, cyane cyane kubera ko Kiyosaki ari umwe mu bantu bazwi cyane ku Isi mu gutanga amasomo ajyanye n’uburyo bwo kubona ubutunzi.
Gusa, nyuma y’uko aya makuru akwirakwiye, uwahoze ari umugore wa Kiyosaki ndetse akaba n’umufatanyabikorwa we mu bucuruzi, Kim Kiyosaki, yasobanuye ko amafaranga yose avuga atari umwenda Robert Kiyosaki ubwe afitiye abandi ku giti cye.
Kim Kiyosaki yavuze ko uwo mwenda ari uw’ishoramari rinini ry’imitungo itimukanwa Kiyosaki afatanyijemo n’abandi bashoramari, rigizwe n’amagorofa agera ku 1,500.
Ikinyamakuru Vanity Fair cyagaragaje ko igice cy’umwenda gishobora kuba kibarwa kuri Robert Kiyosaki ku giti cye kiri hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 60 z’Amadolari, aho kuba miliyari 1.2$ zose.
Kiyosaki asanzwe ashimangira ko umwenda ushobora gukoreshwa nk’igikoresho cyo kubaka umutungo, cyane cyane iyo amafaranga y’inguzanyo ashorwa mu mitungo ishobora kubyara amafaranga.
