Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku itegeko rishya ritegeka ko ikiyaga cya Ontario, gisangiwe na Amerika na Canada, cyitwa “Lake America” bisobanuye ikiyaga cya Amerika mu nyandiko za Amerika.
Iri zina rishya ryashyizweho mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamo umwuka mubi kubera intambara y’ubucuruzi.
Trump yashyize umukono kuri iri tegeko ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu birori byabereye muri Oval Office muri White House. Itegeko riteganya ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Imbere muri Amerika, ku bufatanye n’Urwego rushinzwe amazina y’ahantu muri icyo gihugu, ivugurura izina ry’ikiyaga mu Geographic Names Information System (GNIS), ndetse n’inyandiko n’amakarita bya Guverinoma.
Mu itegeko yasinyiyeho, Trump yavuze ko iki kiyaga ari umutungo ukomeye wa Amerika ndetse ko gifite uruhare mu mateka, ubucuruzi, ubwikorezi n’umutekano by’igihugu.
White House ivuga ko Amerika ari yo ishinzwe igice kinini cyo kurinda no gufasha mu bikorwa byo gukoresha ibiyaga bigari byo muri Amerika y’Amajyaruguru. Yavuze kandi ko Amerika yashoye hafi miliyari 4 z’amadolari mu myaka icumi ishize mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima n’amazi y’ibiyaga bigari.
Iri tegeko riteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Imbere izakorana n’Urwego rushinzwe amazina y’ahantu kugira ngo izina “Lake America” rishyirwe mu nyandiko zemewe na Guverinoma ya Amerika, aho “Lake Ontario” yari isanzwe ikoreshwa.
Nubwo Amerika ishobora guhindura izina rikoreshwa n’inzego zayo, ntishobora gutegeka Canada cyangwa ibindi bihugu gukoresha iryo zina. Lake Ontario iri ku mupaka uhuza Leta ya New York muri Amerika n’intara ya Ontario muri Canada.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yanenze iki cyemezo, avuga ko izina Lake Ontario rimaze imyaka isaga 400 kandi ko ryakomotse ku rurimi rw’Abasangwabutaka.
Guverineri wa New York, Kathy Hochul, na we yavuze ko Leta ayobora itazajya yita icyo kiyaga Lake America.
Iki cyemezo cya Trump gifashwe mu gihe umubano wa Amerika na Canada ukomeje guhungabanywa n’intambara y’ubucuruzi.
Amerika yashyizeho imisoro ya 50% ku bicuruzwa bimwe bya Canada bifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari, mu gihe Canada yatangaje ko na yo izasubiza ishyiraho imisoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika.
Iki si cyo cyemezo cya mbere Trump afashe cyo guhindura amazina y’ahantu hazwi.
Mu 2025, ubutegetsi bwe bwahinduye izina rya Gulf of Mexico rikoreshwa n’inzego za Leta ya Amerika, riba “Gulf of America”, ndetse Trump yanagaruye izina Mount McKinley ku musozi wari umaze imyaka witwa Denali.
Mu gihe yashyiraga umukono ku itegeko rihindura Lake Ontario, Trump yanavuze ko hakenewe n’inyanja izahabwa izina rishya, avuga ko ashobora gutekereza ku guhindura amazina ya Atlantic Ocean cyangwa Pacific Ocean.
