Musenyeri Ntivuguruzwa yifuza ko urubyiruko ruhabwa umwanya munini mu rugendo rwa Sinodi

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yatangaje ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya munini mu rugendo rwa Sinodi yo kugendera hamwe, kugira ngo rugire uruhare rugaragara mu buzima no mu butumwa bwa Kiliziya.

Yabitangarije mu mahugurwa y’iminsi ibiri, yabaye kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 10 Kamena 2026. Aya mahugurwa yabereye muri Hotel Saint André i Kabgayi, yari agamije gusobanura no kuganira ku nyandiko isoza Sinodi yo kugendera hamwe. Yitabirwa n’abagize Akanama k’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi n’abandi bafite inshingano zitandukanye muri Kiliziya.

Afungura aya mahugurwa, Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije ko abakristu bose bagize umubiri umwe wa Kiliziya, bityo buri wese akaba afite uruhare mu kuwubaka no kuwufasha gusohoza ubutumwa bwayo.

Yagize ati “Turi ingingo zigize umubiri umwe ari wo Kiliziya. Buri wese afite umwanya n’uruhare mu kubaka uwo mubiri no kuwufasha kurangiza ubutumwa Imana yawushinze.”

Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa yagiraga iti: “Diyosezi ya Kabgayi igendera hamwe mu bumwe, mu bufatanye no mu butumwa.”

Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku rugendo rwa Sinodi kuva yatangizwa ku rwego rwa Kiliziya y’Isi, intego zayo zishingiye ku busabane, ubufatanye n’ubutumwa, ndetse n’imbogamizi zikibangamiye ubuzima bwa Kiliziya zirimo intege nke mu kwemera, kubura umuco wo gutega amatwi no kutegera bihagije abakristu bari mu nkengero za Kiliziya.

Aya mahugurwa yanitabiriwe na Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Sinodi mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Musenyeri Sinayobye yagejeje ku bitabiriye aya mahugurwa ubunararibonye yakuye mu nama za Sinodi zabereye i Roma ndetse anasobanura umurongo Kiliziya y’Isi iri kugenderaho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yayo.

Musenyeri Edouard Sinayobye(Ibumoso) na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa (iburyo)

Yasabye abakristu gushyira ubutumwa bwa Sinodi mu bikorwa bya buri munsi aho kubugumisha mu nyandiko cyangwa mu nama gusa.

Ati “Sinodi igomba kugaragarira mu mibereho yacu ya buri munsi, mu buryo twakira abandi, dutega amatwi kandi dukorera hamwe ubutumwa bwa Kiliziya.”

Ni mugihe asoza aya mahugurwa, Musenyeri Ntivuguruzwa yashimye uburyo abayitabiriye baganiriye ku bibazo n’ibisubizo byafasha Diyosezi ya Kabgayi gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Sinodi. Yavuze ko nubwo urubyiruko rwari ruhagarariwe muri ayo mahugurwa, hakenewe intambwe irenzeho kugira ngo rugire uruhare rufatika muri uru rugendo.

Ati “Twishimiye ko twari dufite abahagarariye urubyiruko, ariko twifuza ko ubutaha habaho amahugurwa cyangwa umwiherero nk’uyu ugahuza urubyiruko rwacu rwinshi kurushaho kugira ngo narwo ruganire kuri Sinodi kandi rutange umusanzu warwo.”

Yashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga za Kiliziya y’uyu munsi n’icyizere cy’ejo hazaza, bityo rukwiye gufashwa gusobanukirwa no kugira uruhare mu miyoborere no mu butumwa bwa Kiliziya.

Ati “Urubyiruko si Kiliziya y’ejo gusa, ni Kiliziya y’uyu munsi. Ni yo mpamvu rugomba kumva ko rufite umwanya warwo kandi rukagira uruhare mu rugendo rwa Kiliziya.”

Abitabiriye aya mahugurwa basabye ko hakongerwa ibiganiro n’amahugurwa bifasha abakristu gusobanukirwa neza ubutumwa bwa Sinodi, guteza imbere umuco wo kuganira no gutega amatwi, no kwegera by’umwihariko urubyiruko n’abakristu bari kure y’ubuzima bwa Kiliziya.

Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abitabiriye aya mahugurwa kugeza ubutumwa bahawe ku bandi bakristu, kugira ngo Diyosezi ya Kabgayi ikomeze kubaka Kiliziya igendera hamwe, yumva buri wese kandi ikorera hamwe mu bumwe no mu butumwa.