Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, yashimangiye ko kubaka umunyeshuri ushoboye kandi ufite indangagaciro bidashoboka hatabayeho ubufatanye bw’umuryango, ishuri na Leta, ashimangira ko buri ruhande rufite uruhare rudasimburwa mu kurera no gutegura ejo hazaza h’abana.
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Batisita, umurinzi wa College Saint Jean Nyarusange. Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.
Meya Kayitare yashimye uruhare Diyosezi ya Kabgayi n’iri shuri bikomeje kugira mu guteza imbere uburezi bufite ireme, agaragaza ko umusaruro umaze kugerwaho ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’inzego zitandukanye zifatanya kurera abana.
Yavuze ko nubwo amashuri atanga ubumenyi, intego nyamukuru ikwiye kuba iyo kurema umuntu wuzuye ufite n’indangagaciro.
Yagize ati “Ababyeyi bazana abana babo hano bizeye ko bazahakura ubumenyi, ariko kandi bakanahakura uburere. Ubumenyi budaherekejwe n’umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda ntibwagira akamaro mu kubaka ejo hazaza h’Igihugu.”
Kayitare yakomeje asobanura ko inshingano zo kurera umwana zishingiye ku nkingi eshatu zirimo umuryango, ishuri na Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.
Yavuze ko umwana abanza gushingwa umuryango avukamo, akaza gukomereza uburere n’ubumenyi mu ishuri, hanyuma Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagashyigikira izo mbaraga kugira ngo intego zo kurera zigerweho.
Ati “Iyo buri rwego rushyize mu bikorwa inshingano zarwo neza, tugahuriza hamwe imbaraga zo kubaka umwana, nta gushidikanya akura neza kandi akagira ejo hazaza heza.”
Yagaragaje kandi ko nubwo umuryango, ishuri na Leta bifite uruhare rukomeye mu burezi, umwana na we afite uruhare rudasimburwa. Yasabye abanyeshuri gukoresha neza amahirwe bafite, bakarangwa n’ikinyabupfura, umurava no gukunda Igihugu, kuko ari byo bizabafasha kuba abaturage b’ingirakamaro mu gihe kizaza.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi, yashimye ubuyobozi bw’ishuri, abarimu n’ababyeyi ku bufatanye bakomeje kugaragaza, avuga ko ari bwo bwatumye College Saint Jean Nyarusange ikomeza kugirirwa icyizere n’ababyeyi benshi.
Ishuri ryihaye intego yo kugera ku ntsinzi ya 100%
Umuyobozi wa College Saint Jean Nyarusange, Padiri Sixbert Byingingo, yavuze ko ibi birori ngarukamwaka ari umwanya wo gushimira Imana ku byo ishuri ryagezeho no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Padiri Sixbert Byingingo, Umuyobozi wa College Saint Jean Nyarusange
Yatangaje ko ishuri rikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi, ndetse no kuvumbura no guteza imbere impano z’abanyeshuri.
Yagaragaje ko mu myaka ine ishize ishuri ryagiye ribona umusaruro ushimishije mu bizamini bya Leta, aho ryatsinze hagati ya 94% na 99.2%, ariko ko intego nyamukuru ari ukugera ku ntsinzi ya 100%.
Ati “Turifuza kugera ku ntsinzi ya 100% kandi ku manota yo hejuru. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tubigereho.”
Padiri Byingingo yasabye abanyeshuri kurangwa n’umurava, gukunda kwiga, kumvira no kwibwiriza, avuga ko ari byo bizabafasha kugera ku nzozi zabo.
Yanasabye ababyeyi kutarangiriza uruhare rwabo ku kwishyurira abana amashuri gusa, ahubwo ko bagomba kubegera no gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo ibibazo by’abana bikurikiranwe hakiri kare.
Ubutumwa bwatanzwe muri ibi birori bwibanze ku gushimangira ko gutsinda kw’umunyeshuri no kubaka ejo hazaza he bidashingiye ku ishuri gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bwa buri wese, cyane cyane umuryango, ishuri na Leta, ndetse n’umwana ubwe, kugira ngo uburezi butangwe bugire umusaruro urambye.
College Saint Jean Nyarusange iherereye mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Yatangiye gutanga uburezi mu mwaka wa 1997, ubu ikaba ifite abanyeshuri 1,390 biga mu cyiciro rusange n’amashami atandukanye yo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, rifite amashami ya MCB (Imibare, Ubugenge n’Ibinyabuzima), PCB (Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima), MCE (Imibare, Siyansi mu Ikoranabuhanga n’Ubukungu) ndetse na HGL (Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo bw’Icyongereza). Mu mwaka wa kane, abanyeshuri Imibare na Siyanse (Maths and Sciences Stream 1&2) ndetse n’Ubugeni n’Ubumenyamuntu (Arts and Humanities).



