RDC: Diyosezi ya Bunia yashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola

Mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu Ntara ya Ituri no mu bice bimwe by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Diyosezi Gatolika ya Bunia yatangaje ingamba zidasanzwe zigamije kurinda abakirisitu no gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyosezi ya Bunia, Nyiricyubahiro Dieudonné Uringi, Kiliziya Gatolika yahamagariye abakirisitu bose, abapadiri, n’abihayimana kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo gukumira Ebola, yibutsa ko iyi ndwara ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange.

Musenyeri Uringi yavuze ko virusi ya Ebola yandura cyane kandi ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ryayo.

Yagize ati: “Turahamagarira abakirisitu bose kubahiriza amabwiriza y’isuku n’ayatanzwe n’inzego z’ubuzima. Kurinda ubuzima ni inshingano ya buri wese, kandi gukumira iki cyorezo bisaba uruhare rwacu twese.”

Mu ngamba nshya zatangajwe, Diyosezi yasabye ko ku bwinjiriro bwa paruwasi,  n’ahandi hateranira abantu hashyirwa ibikoresho byo gukarabiramo intoki. Yasabye kandi ko mu mihango ya liturijiya hubahirizwa intera hagati y’abayitabira.

Byongeye kandi, gusuhuzanya bakoranwa mu ntoki, guhoberana ndetse n’ubundi buryo bwose bwo gukoranaho byahagaritswe by’agateganyo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iyo ndwara.

Diyosezi yanatangaje ko ibikorwa bihuza abantu benshi birimo amasakramentu y’ibanze nka Batisimu, Ukaristiya n’ugukomezwa ndetse n’itangwa  ry’ubupadiri byari biteganyijwe ku wa 11 Kamena byasubitswe kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.

Musenyeri Uringi yavuze ko iki cyemezo kigamije kugabanya ibyago byo gukwirakwiza indwara binyuze mu makoraniro manini.

Ati: “Nubwo ibi bikorwa bifite akamaro gakomeye mu buzima bwa Kiliziya, ubuzima bw’abakirisitu ni bwo bwa mbere. Tugomba gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo turinde abaturage.”

Diyosezi yanahagaritse gusura abarwayi bari mu bitaro n’ibindi bigo nderabuzima kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza. Yasabye kandi ko amasengesho y’igihe kirekire, ibiterane by’amasengesho n’ibindi bikorwa bishobora guhuza abantu benshi byirindwa muri iki gihe.

Kiliziya yasabye abakirisitu kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya amakuru y’ibihuha no gushishikariza abaturage gukurikiza amabwiriza y’isuku, ndetse no kwihutira kugeza kwa muganga umuntu wese ugaragaza ibimenyetso bikekwaho kuba ibya Ebola.

Ebola ikomeje guteza impungenge muri RDC

Iki cyorezo cya Ebola cyatewe n’ubwoko bwa virusi buzwi nka Bundibugyo Virus cyatangajwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubuzima ya RDC ku wa 15 Gicurasi 2026, nyuma y’aho hagaragaye abantu benshi bafite ibimenyetso by’iyi ndwara mu turere twa Bunia, Mongbwalu na Rwampara two mu Ntara ya Ituri.

Imibare iheruka yatangajwe n’inzego z’ubuzima ku wa 1 Kamena 2026 igaragaza ko abantu 282 bamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri Kongo, muri bo 42 bakaba bamaze guhitanwa n’iyo. Intara ya Ituri ni yo yibasiwe cyane kuko irimo abarenga 260 mu bamaze kwandura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko iki cyorezo ari icya 17 cya Ebola kibaye muri RDC, kuva iyi ndwara yavumburwa bwa mbere mu 1976. Rivuga kandi ko ikibazo gikomeye kiri mu kubura urukingo rwemewe n’imiti yihariye ivura ubu bwoko bwa virusi ya Bundibugyo, ndetse n’umutekano muke uri mu bice byibasiwe n’intambara Igakoma mu nkokora ibikorwa byo gukurikirana abanduye no gukumira ikwirakwira ryayo.

Ni muri urwo rwego Diyosezi ya Bunia ivuga ko izakomeza gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo abakirisitu n’abaturage muri rusange bakomeze kurindwa iki cyorezo gikomeje guteza impungenge muri aka karere.