Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), bibumbiye mu Muryango IBUKA, barikumwe n’abandi bagize umuryango w’abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE-ICK), basuyeUrwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe.
Ni urugendoshuri bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, rugamije kurushaho kubigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru ruzinduko rwabasigiye umukoro wo kuba umusemburo w’ukuri mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rubyiruko rw’abanyeshuri rwavutse nyuma ya Jenoside, rwasobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Murambi, rushyinguwemo imiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 40, rukaba rufite umwihariko w’ibimenyetso bifatika bigaragaza ubukana n’uburyo Jenoside yateguwe ikanakorwa mu cyahoze ari Komini Gikongoro.
Ntakwasa Ruth uhagarariye umuryango IBUKA muri ICK avuga ko uru rugendo rwateguwe mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe amateka, bityo batange umusanzu wabo mu kurwanya abayagoreka.
Yagize ati: “Iki gikorwa cyatekerejwe kugira ngo kidufashe nk’abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, no kugira ngo ibyo twajyaga twumva tubyibonere n’amaso yacu, kandi tunatange umusanzu wacu mu kurwanya abayavuga uko atari”.
Kanangire Pierre uhagarariye abanyeshuri muri AGE-ICK, yabwiye ICK News ko uru rugendo barubona nko gushimangira ishingiro ry’ubunyarwanda, kuko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu zikwiye gufata iya mbere mu kubaka ahazaza heza harangwa n’amahoro.
Ati: “Uru rugendoshuri ruri mu ntego zo kumenya amateka yacu nk’abanyarwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuza ahantu nk’aha habitse ibimenyetso bifatika bigaragaza ikorwa rya Jenoside bituma turushaho gusobanukirwa no kwirinda abagoreka amateka yacu.”
Ubuyobozi bushinzwe serivisi z’abanyeshuri muri ICK bufata uru rugendo nko kwagura ubwenge bw’abanyeshuri mu rwego rwo kubaka abanyarwanda bafite indangagaciro.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abanyeshuri muri ICK, Niyigaba Emmanuel yatanze umukoro ku rubyiruko ku bijyanye n’abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside.
Ati: “Turi mu gihe urubyiruko n’abandi bantu bari ku mbuga nkoranyambaga bagipfobya bakabahakana Jenoside, dukwiye rero gukora iyo bwabaga tukarwanya icyo ari cyo cyose cyazimiza amateka yacu”.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’uru rwibutso, abanyeshuri basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso bibitse amateka ya Jenoside, harimo ibyobo byajugunywagamo Abatutsi bishwe, basoza bashyira indabo ku rwibutso, ndetse bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Urugendoshuri rw’abanyeshuri ba ICK ku Rwibutso rwa Murambi rwasize isomo ry’uko urubyiruko rukwiye kuba isoko y’imbaraga zirwanya abahakana n’apfobya Jenoside, no guhuza umugambi mu ijwi rimwe rigira riti “Jenoside ntizongere kundi.
