Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko guhimbaza ibitaramo byo kwizihiza Pasika na Noheli bigomba kuba umuco uhoraho muri iyi Diyosezi, kugira ngo ikomeze kuba isangano ry’abakunda umuziki n’indirimbo zisingiza Imana.
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, ubwo Ishuri rya Seminari Nto ya Kabgayi ryitiriwe Mutagatifu Leo ryakoraga igitaramo cyihariye cyo guhimbaza Izuka rya Yezu Kristu no kwizihiza imyaka 113 ya muzika muri iri shuri.

Iki gitaramo cyiswe ‘Resurrexit Concert 2026’ cyabereye ku kibuga cy’iyo Seminari kitabirwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, ari kumwe n’igisonga cye, na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Cyitabiriwe kandi n’inzego za Leta zirimo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, abahagarariye amadini n’amatorero, abapadiri n’abihayimana, amakorari atandukanye, ababyeyi barerera muri iri shuri ndetse n’abandi bakunzi ba muzika nyarwanda.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko ibitaramo byo kwizihiza Pasika na Noheli bikwiye kuba umuco uhoraho muri Diyosezi ya Kabgayi, kugira ngo ikomeze kuba isangano ry’abakunda umuziki n’indirimbo zisingiza Imana.
Yagize ati “Tumaze imyaka ine dutegura igitaramo gihimbaza Yezu Kristu wapfuye akazuka. N’icya Noheli gihimbaza Jambo wigize umuntu akavukira kudukiza na cyo gikwiye kuba umuco uhoraho muri gahunda yo guhimbaza Imana. Tubishyigikire kandi tubitere inkunga, kuko igikorwa giteguwe neza gikeneye abakigana, bitaba ibyo byaba nko gutegura amafunguro ukabura abo muyasangira.”
Agaruka ku busobanuro bwa Pasika, Umushumba wa Kabagayi yibukije ko Izuka rya Kristu ari inkuru nziza y’ibyishimo n’intsinzi ku bakirisitu. Ati “Uyu ni umunsi Uhoraho yigeneye ngo utubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo, twamamaze inkuru nziza y’izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu.”
Yakomeje asobanura ko Yezu Kristu, Jambo w’Imana wigize umuntu akabana natwe, akababara, akabambwa ku musaraba, agapfa agahambwa, hanyuma ku munsi wa gatatu akazuka nk’uko yari yarabivuze, ari we soko y’icyizere n’amahoro ku bemera. Yashimangiye ko ari we dukesha amizero y’izuka, ari na we ukwiriye kuririmbirwa no kwamamazwa iteka.
Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abitabiriye igitaramo gusigasira amahoro ya Kristu mu mitima yabo, mu miryango no mu nshingano za buri munsi, kugira ngo bafatanye kubaka isi irangwa n’amahoro.
Seminari Nto ya Kabgayi imaze imyaka 113 ibaye isoko y’impano ya muzika mu Rwanda no hanze yarwo, itanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere indirimbo z’iyobokamana n’umuco wo gusingiza Imana.
Igitaramo cya Pasika cy’uyu mwaka kibaye ku nshuro ya kane kibera muri iri shuri, kikaba gikomeje gushimangira Kabgayi nk’ihuriro ry’umuziki ushingiye ku kwemera n’umuco.


