Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ateganya kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa mugenzi we uyobora icyo gihugu, Duma Gideon Boko.
Nk’uko Leta ya Botswana yabitangaje ku rubuga rwayo rwa X, uru ruzinduko ruzabanzirizwa n’inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Botswana ishinzwe ubufatanye (JPCC), iteganyijwe kuba kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 5 Gicurasi 2026. Iyi nama igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza ubufatanye bufite icyerekezo kandi butanga umusaruro.
Uru ruzinduko rwa Leta rufatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano w’u Rwanda na Botswana, cyane cyane mu rwego rwo kongera ubufatanye mu by’ubukungu.
Hashingiwe ku byagezweho nyuma y’uruzinduko rwo mu 2019, rwashyizeho Komisiyo ihoraho ihuriweho (JPCC) nk’urwego rwo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Mu biganiro byemewe ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, hazibandwa ku bucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, ubwikorezi n’itumanaho, ndetse n’ubufatanye mu ruhererekane rw’amabuye y’agaciro, cyane cyane diyama.
Biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano atandukanye, arimo ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye hagati y’Ikigo cya Botswana gishinzwe ishoramari n’ubucuruzi (BITC) n’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Iterambere (RDB), ndetse n’amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi
