‎REG yasabye abasarura ibiti kwirinda kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi

‎Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, cyongeye kwibutsa abaturarwanda kwitwararika mu gihe basarura ibiti, cyane cyane ahari imiyoboro y’amashanyarazi, kuko biteza kuyangiza bikaviramo abaturage kubura umuriro.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, REG yaburiye abantu basarura ibiti mu buryo butatekerejweho neza, bikaviramo insinga zitwara amashanyarazi kwangirika. Ibi ngo bishobora guteza ibihombo bikomeye, harimo n’ibura ry’umuriro mu duce runaka.

‎Yagize iti: “Mu gihe wahawe uruhushya rwo gusarura ibiti n’inzego zibishinzwe, uragirwa inama yo kugana ishami ryacu rikwegereye, ugahabwa ubujyanama bwo kubitema utangije insinga zitwara amashanyarazi.”

‎REG yakomeje ishishikariza abaturage kugira uruhare mu kurengera ibikorwa remezo rusange, isaba umuntu wese ubonye ibishobora kubyangiza, nko gutema ibiti mu buryo bushobora guteza ikibazo, guhita abimenyesha inzego z’ubuyobozi ziri hafi ndetse agahampagara kuri  2727, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

‎Iyi miburo ije mu gihe hakomeje kugaragara ibikorwa byangiza imiyoboro y’amashanyarazi, bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku iterambere ry’igihugu muri rusange. REG inashimangira ko ubufatanye bw’abaturage ari ingenzi mu gukumira ibyo byago.
‎‎