Ntiwakwica abantu kabiri – Perezida Kagame avuga ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ukundi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwizeza Abanyarwanda umutekano usesuye, avuga ko igihugu cyubatse ubudahangarwa butatuma cyongera kwemera ko amateka mabi nk’ayabaye mu 1994 asubira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7Mata 2026, mu muhango wo gutangiza icyumweru k’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Muri iki gikorwa cyabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwakuye amasomo akomeye mu bihe rwanyuzemo, cyane cyane uburyo amahanga yarutereranye mu gihe rwari ruri mu bihe bigoye, anavuga ko ubu rwishatsemo ibisubizo binyuze mu bumwe bw’abanyarwanda.

Umukuru w’igihuhugu yakomeje avuga ko ntacyatuma Jenoside isubira kuko Abanyarwanda bose bahisemo kubaka igihugu gishya kigendera ku bumwe.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Turizera ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda, biturutse ku kuba nk’Abanyarwanda twese tuzi amateka n’ibihe bibi twanyuzemo, tukaba twaranahisemo kubaka igihugu gishya kigendera ku bumwe”.

Yakomeje agira ati: “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho…byanze bikunze, ntawe twabisaba.”

Yanagaragaje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zafunguriye amateka yazo mu bihe bikomeye byo guhagarika Jenoside, ari na byo bituma uyu munsi zishyira imbere kurinda abaturage.

Ati: “Umuco n’imiterere by’ingabo z’u Rwanda z’uyu munsi byaremewe muri ibyo bihe bikomeye. Ni byo biyobora imyitwarire y’ingabo zacu n’iyo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hanze y’igihugu.”.

Yakomeje avuga ko nubwo hari intekerezo za jenoside n’amajwi y’abatavuga rumwe n’u Rwanda bateranira mu mahanga, nta kintu nakimwe bashobora guhungabanya ku bumwe n’umutekano by’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yakomeje yibutsa amahanga ko Jenoside itigeze iba ikintu cyizanye, ahubwo ko yateguwe mu buryo bwitondewe imbere y’amaso y’Isi yose ariko akirengagiza ibimenyetso.

Yongeyeho ko nta bihano cyangwa amagambo mabi aturuka hanze bishobora kwanduza ishema n’ubudahemuka bw’ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano.

Perezida Kagame yahamagariye abafatanyabikorwa b’u Rwanda gufatanya narwo mu kurwanya ubuhezangamuni, aho guhana u Rwanda ruzira ko rwishatsemo umutekano.

Yagize ati: “Icyo dusaba abafatanyabikorwa ni ukwifatanya natwe mu kurwanya ubuhezangamuni, aho guhana u Rwanda ruzira kwirwanaho”.