Kirehe: Abaturage ba Kigina barasaba gukurwa mu icuraburindi

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Rwanteru, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, baratabaza bavuga ko imyaka irenga makumyabiri yihiritse badafite umuriro w’amashanyarazi, nyamara amapoto abanyura iruhande. Bagasaba ubuvugizi kugira ngo na bo bahabwe amashanyarazi, bave mu icuraburindi, bityo babashe kwiteza imbere nk’abandi bose.

Bamwe mu baganiriye na ICK News bagaragaje ko amashanyarazi abazengurutse impande zose, ariko bakaba aribo basigayemo hagati batayafite. Ibibateza ibibazo bitandukanye birimo umutekano muke, kubura aho barahurira amatelefoni n’ibindi. Ibituma bashimangira ko kuwubona byabateza imbere by’umwihariko binyuze mu kwihangira imirimo.

Mukamurigo Fortune, utuye muri ako gace, yavuze ko atumva impamvu batarayashyikirizwa kandi barayemerewe inshuro nyinshi. Yatanze urugero agira ati: “Gasarasi, Rwanteru, Buhwaga hose umuriro urahari, ariko twebwe ntituzi icyo tuzira.

Yakomeje avuga ko bakorewe ubuvugizi bakawuhabwa byabafasha mu mibereho yabo.

Ati: “Umuriro uramutse ubonetse twabona aho turahurira telefoni, tugakora imirimo itandukanye nk’ubudozi, gusudira, ububaji n’indi iduteza imbere. Ibyadufasha no kwirinda ubujura bukorwa n’ijoro.”

Barinabo Aburaham yagaragaje ko kubona amashanyarazi byafasha cyane urubyiruko rwo muri ako gace kuyabyaza umusaruro, aho kujya mu bikorwa bibi bibangamira imibereho yabo.

Yongeyeho ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi inshuro nyinshi ariko kugeza n’ubu ngo amaso yaheze mu kirere.

Yagize ati: “Duhora tubwirwa ko tuzayabona, ariko igihe kirahita tugategereza tugaheba Kandi uduce twinshi tudukikije tuyafite.”

Barinabo yanavuze ko ababazwa cyane no kuba adafite amashanyarazi, asaba inzego zibishinzwe kubafasha vuba.

Ati: “Turababaye cyane, badufashe kubona umuriro kuko turi mu icuraburindi.”

Mukantagara Peruth, nawe utuye muri aka gace, yemeza ko umuriro unyura hafi yabo ariko ntibawubone. Asobanura ko hari n’igihe ubuyobozi bwo hejuru busura ako gace maze bukibwira ko bawufite kubera amapoto ahanyura.

Ati: “Iyo abayobozi bahanyuze babona amapoto bagakeka ko umuriro uhari, nyamara twe ntawo dufite.”

Yongeyeho ko bifuza amashanyarazi kugira ngo aborohereze mu mirimo yose ibateza imbere, nko gukoresha imashini zidoda, gucomeka telefoni n’ibindi.

Ati: “Turifuza ko twahabwa umuriro nk’abandi, tugahaguruka tugakora, tukiteza imbere.”

Uwitwa Ntimubanzi Daniel, yavuze ko kubura amashanyarazi byabazahaje cyane, nyamara batuye mu gace kari mu gishushanyo mbonera cy’umujyi. Asanga ikibazo cyabo kidahabwa agaciro gahagije, kuko bakomeje kubwirwa ko bazawuhabwa ariko bagategereza bagaheba. Yongeraho ko uramutse ubonetse wabafasha bakiteza imbere.

Ati: “Tubonye amashanyarazi twabasha kubona amakuru agezweho, tukagura televiziyo, tukumva radiyo, tugacomeka telefoni ndetse tugashora imari mu bikorwa nko gusya, kogosha n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yemeje ko iki kibazo akizi, anizeza abaturage ko kiri gushakirwa umuti. Yavuze ko hatangijwe imishinga itandukanye igamije kugeza amashanyarazi ku baturage bose batuye ahagenewe guturwa bitarenze umwaka wa 2028.

Yagize ati: “Dufite imishinga itatu, harimo n’uwatangiye mu 2025 utanga amashanyarazi mu mirenge umunani irimo n’uwa Kigina”.

Meya Rangira yongeyeho ko hari n’undi uzatangira muri uyu mwaka wa 2026 uzagera mu mirenge isigaye irimo Mushikiri, Gatore, Gahara n’igice cya Musaza ndetse n’aho insinga zageze ariko abaturage ntibawuhabwe.

Kuri ubu, akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere dufite umuyoboro mugari w’igihugu ukomoka k’urugomero rwa Rusumo. Ni mu gihe ingo zirenga 60% arizo zagejejweho amashanyarazi muri aka karere, abenshi muri bo bakaba barahura kuri uwo muyoboro, kandibiteganijwe ko umuriro w’amashanyarazi uzagera kuri buri wese utuye ahagenewe imiturire.