Kirehe: Abaturage ba Kigarama bahangayikishijwe n’abajura bapfumura inzu

Abaturage batuye n’abakorera mu isantere ya Gatari, mu Kagari ka Nyakerera, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe, barasaba inzego z’umutekano gutabara byihutirwa nyuma y’ubujura bukomeje gufata indi ntera, by’umwihariko ubwitwaje gucukura amazu y’ubucuruzi.

Abaganiriye na ICK News bahuriza ku kwemeza ko  ubu bujura buhari kandi bukaba bumaze kurengera, bagasaba inzego zibishinzwe kongera imbaraga mu gucunga umutekano wabo n’ibyabo.

Ndaruhutse Azaria, umwe mu bacuruzi bakorera muri iyi santere, avuga ko yabyukijwe n’abaturage bamumenyesha ko iduka rye ryacukuwe n’abajura. Agezeyo, akaba yarasanze ryamaze kumenwa, banatwaye ibintu bitandukanye birimo imifuka ibiri y’umuceri, ijerekani y’amavuta n’inkweto zacuruzwaga.

Avuga ko ibyo yibwe bifite agaciro k’amafaranga arenga ibihumbi 150 frw. Yongeraho ko atari we wenyine wibwe, ko hari n’abandi bacuruzi benshi bamaze guhura n’iki kibazo.

Ati: “Turibwa cyane kandi twishyura amafaranga y’umutekano. Turasaba ubuyobozi kongera imbaraga mu marondo, byananirana hakitabazwa inzego zisumbuye zirimo Polisi.”

Undi muturage, Migambi Edson, na we yemeza ko yacukuriwe inzu akibwa imyaka n’igare. Avuga ko atari ubwa mbere abajura bamwibasira, kuko inzu ye imaze kwibwa inshuro ebyiri.

Ati: “Narabyutse nsanga inzu yacukuwe, batwaye ibigori n’igare. Si ubwa mbere bibaye, kuko no mu minsi ishize baraje baranyiba ndetse banica ihene zanjye enye barigendera.”

Niragire Agnes, ucuruza ibiribwa n’ibinyobwa muri iyi santere, na we uherutse kwibwa, avuga ko yasanze abajura batwaye ibyo kurya n’umufuka w’bigori yari afite.

Ati: “Narabyutse nsanga ibyo kurya n’ibyo kunywa byose batwaye. Nahise mbimenyesha inzego z’umutekano, ariko barahageze babura icyakorwa.”

Aba baturage basaba ubuyobozi gushaka igisubizo kirambye cyatuma umutekano wabo n’ibyabo urushaho gukazwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakerera, Niyonsenga Leonard, yemera ko iki kibazo gihari, ariko akavuga ko amakuru bafite ari ay’abacuruzi babiri gusa bamaze kubamenyesha ko bibwe.

Ati: “Turimo kureba uko hashyirwaho irondo ry’umwuga rihoraho rifasha abaturage guhangana n’iki kibazo, nubwo igihe rizatangirira kitaramenyekana.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa Nsengimana Janvier, avuga ko atari azi neza iki kibazo, ariko yemeza ko ubujura buhari nubwo buri mudugudu ufite amarondo. Yongeyeho ko hari ingamba zo ku burwanya zirimo no gukaza amarondo asanzweho.

Yagize ati: “Ubujura burahari kandi turagerageza kuburwanya; abo tumenye n’abo dukeka tubashyikiriza ubugenzacyaha bakurikiranwe.”

Gitifu Nsengimana akomeza asaba abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano  cyane bafata ingamba zirimo gukaza amarondo, anashimangira ko abatariraye bagomba kubihanirwa, kuko ari imwe mu ngamba zabafasha guhashya iki kibazo. Asaba kandi abibwe n’abandi bose kujya batanga amakuru ku gihe.