Nubwo gahunda y’ingendo za Papa Leo XIV mu 2026 itaratangazwa ku mugaragaro, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yamaze kugaragaza icyifuzo cyo gusura ibihugu bitandukanye mu uyu mwaka wa 2026.
Mu bihugu bivugwa ko ashobora kugenderera harimo Algeria yo ku Mugabane wa Afurika, Argentine, Peru na Mexique byo ku Mugabane wa Amerika na Esipanye yo ku Mugabane w’u Burayi.
By’umwihariko, Papa Leo XIV yagaragaje ko yifuza kuzasura Bazilika ya Bikira Mariya wa Guadalupe, imwe muri Bazilika zitiriwe Bikira Mariya zisurwa cyane ku Isi.
Uretse ingendo ashobora kugirira hanze ya Vatikani, Papa Leo XIV ateganya ibikorwa byinshi kandi bikomeye muri Vatikani. Muri byo harimo isozwa ry’Umwaka w’Impuhwe na Yubile y’Imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi kandi azayobora Inama ye ya mbere ihuza Abakaridinali (Consistory) kuva yatangira inshingano ze ku wa 8 Gicurasi 2025. Ni inama iteganyijwe tariki ya 7-8 Mutarama 2026.
Ku wa 6 Mutarama, Papa Leo XIV azayobora Igitambo cya Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ahazanafungwa Umuryango w’Impuhwe muri Baziliya ya Mutagatifu Petero. Ibi bizaba bisoje ku mugaragaro Umwaka w’impuhwe watangijwe na Papa Fransisko ku wa 24 Ukuboza 2024.
Nyuma yo gusoza Umwaka Mutagatifu, Papa Leo XIV yahamagaje Inama idasanzwe y’Abakaridinali (Consistory) izaba ku wa 7 na 8 Mutarama 2026. Izi nama zisanzwe zibanda ku ngingo zikomeye zirimo ibijyanye n’inyigisho, imiyoborere n’ubushumba bwa Kiliziya.
Papa Leo XIV yanatangaje ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abana ku Isi uzizihizwa ku nshuro ya kabiri, ukazabera i Roma kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026. Iyi gahunda itegurwa na Dikasiteri ya Vatikani ishinzwe Abalayiki, Umuryango n’Ubuzima, ikazahuza abana n’imiryango baturutse hirya no hino ku Isi.
Papa Leo XIV, watowe muri Gicurasi 2025 nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisko, yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ayoboye Abakristu Gatolika basaga Miliyari imwe na miliyoni Magana ane ku isi hose.
