Uruganda rukora imodoka rwo mu Bushinwa rwitwa BYD rwaciye kuri Tesla rwa Elon Musk nk’urwa mbere mu kugurisha imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi (EVs) ku isi.
Ni ubwa mbere uru ruganda ruciye kuri mucyeba warwo rwo muri Amerika mu gucuruza imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi ku mwaka.
Ku wa kane tariki ya 1 Mutarama 2025, uruganda BYD rwavuze ko umwaka ushize rwagurishije bene izi modoka zikoresha batiri gusa zigera kuri miliyoni 2.25, inyongera ya 28% ugereranyije na 2024.
Uru ruganda ruri mu zirimo gushinga imizi mu bucuruzi bw’imodoka ku mugabane wa Afurika, ziboneka kandi mu mihanda yo mu Rwanda.
Mu cyumweru gishize Tesla yatangaje ibigereranyo by’inzobere byerekana ko mu mwaka ushize yagurishije imodoka miliyoni 1.65.
Uru ruganda rwo muri Amerika rwagize umwaka ugoye kubera abakiriya batishimiye imodoka nshya rwasohoye, kandi rugirwaho ingaruka n’ibikorwa bya politiki bya nyirarwo Elon Musk, mu gihe BYD rwo rwari rwongereye imbaraga mu bucuruzi bwarwo.
Inganda zo mu Bushinwa nka Geely, MG, na BYD, ari na zo ubu zikomeye cyane muri icyo gihugu mu gukora imodoka z’amashanyarazi, zimaze gushyira igitutu ku nganda zo mu burengerazuba bw’isi kubera kumanura ibiciro munsi cyane y’iby’inganda zisanzwe zifite amazina akomeye.