Perezida Kagame na Infantino wa FIFA bahuye n’abana batozwa gukina umupira w’amaguru

Perezida Paul Kagame, hamwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, bitabiriye gahunda yo guhuriza hamwe abana bato biga gukina umupira w’amaguru hagamijwe ubusabane, kwidagadura no guteza imbere impano zabo, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.

Iki gikorwa cyabereye kuri Sitade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, cyitabirwa n’abana 220, barimo abahungu 120 n’abakobwa 100 baturuka mu marerero 11 yo hirya no hino mu gihugu.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimiye Gianni Infantino wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo bwihariye buhuza siporo n’iterambere ry’urubyiruko.

Yagize ati: “Tekereza, Noheli yagombaga kuba ari kumwe n’umuryango we, ariko bahisemo kuza kuba hano, gusangira Noheli namwe mu mwuka w’umupira w’amaguru. Wakoze Gianni.”

Perezida Kagame yavuze ko umupira w’amaguru ari urubuga ruhuriza hamwe abantu n’ibihugu, rukaba n’umusingi w’amahoro no kubaka ubumwe.

Ati: “Umupira w’amaguru ukoreshwa mu guhuza abantu. Uhuza ibihugu n’abantu mu buryo bw’amahoro, n’iyo haba hari ibyo batumvikanaho. Ni na yo mpamvu iyi Sitade yitwa Sitade Amahoro, ni ahantu abantu bahurira ngo basangire amahoro.”

Perezida Kagame yasobanuriye abana ko gukina umupira w’amaguru ari ugukorera hamwe nk’ikipe no guharanira intego imwe.

Ati: “Umupira w’amaguru, uteza imbere impano, ubumenyi ariko ukubaka amakipe nanone. Iyo uri gukina umupira w’amaguru, ukoresheje impano ufite, buri gihe mujye mwibuka ko muri ikipe. Mujye mwibuka ko muhuje intego imwe n’abandi bantu bari mu kibuga, mu kubaka ikipe.”

Yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira abana bafite impano binyuze mu kubaka ibikorwa remezo no kubaha ibikoresho bibafasha kuzizamura.

Yongeyeho ati: “za sitade zirahari, imipira irahari namwe mushaka gukina, ubwo rero hasigaye ahanyu gusa.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimye ubushake bwa Perezida Kagame mu guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo n’impano z’abana.

Infantino kandi, yijeje abana bafite impano by’umwihariko mu mupira w’amaguru ko FIFA izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kububakira ibikorwaremezo no kubaha ibikoresho bifashisha.

Ati “Turakomeza gutanga ballon, gutanga ibi bikoresho kugira ngo abana bazavemo abantu beza, ibiremwamuntu byiza kuko iyo ukinnye umupira w’amaguru wiga byinshi, wiga kuba umuntu, ugatangira kwitegura gutsinda. Muri ahazaza h’iki gihugu cyiza cy’u Rwanda kandi turi hano ngo dusangire ibihe byiza.”

Ni mugihe Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimye Perezida wa FIFA, ku bw’iyi gahunda ndetse n’izindi zigamije guteza imbere umupira w’amaguru zirimo kubaka ibikorwaremezo mu mashuri no gutoza abakiri bato.

yagize ati “Umupira w’amaguru ni ho kwigirira icyizere bitangirira, ni ho ubucuti butangirira. Ni yo mpamvu uyu munsi ari ingenzi, mwakoze kubana natwe.”

Aba bana baturutse mu marerero 11 arimo atandatu y’abahungu n’atanu y’abakobwa barimo ibyiciro by’abafite imyaka itarengeje 11, 13 na 15. Buri irerero kandi ryari rihagarariwe n’abana 20.

Muri iki gikorwa cyo kuri uyu munsi, hatanzwe imipira yo gukina 250, icyakora mu gihugu hose hazatangwa imipira 5,000 n’ibindi bikoresho bya siporo binyuze muri iyi gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival.

FIFA Football Clinic/Festival ni gahunda igamije gukundisha abana siporo no gutangirira impano zabo mu bwana, ikaba ikorwa hirya no hino ku isi.