Nyamasheke: Aborozi barashima impinduka zizanywe na VSM mu kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) na Veterinary Registration and Licensing Module, byombi byahujwe na Agriculture Management Information System (AMIS).

Iyi gahunda nshya igamije kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, kongera uruhare rw’abikorera no gushyira imbere ubunyamwuga mu gihugu hose.

Mu muhango wo gutangiza izi gahunda, abaturage bagaragaje ko izi mpinduka zigiye gukuraho ikibazo cyari kimaze igihe cy’itinda rya serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.

Bahate Marthe, umworozi wo mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko gutinda kubona veterineri byabagiragaho ingaruka zikomeye.

Ati: “Kenshi amatungo yacu yapfaga kubera gutinda kubona umuveterineri. Ubu kuba abikorera bazajya bakorera hafi yacu bizadufasha kugabanya cyane urupfu rw’amatungo, cyane cyane mu bihe by’indwara.”

Munyanshongore Jean Nepomscene, umworozi wo mu Kagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga, yavuze ko icy’ingenzi ku baturage ari ukugera kuri serivisi zihuse zitangwa n’abantu babifitiye ubumenyi.

Ati: “Ikintu twari dukeneye cyane ni serivisi zihuse n’abatekinisiye bafite ubumenyi. Iyi gahunda izatuma tubona serivisi ku gihe kandi twumve ko ubuzima bw’amatungo yacu buri mu maboko y’ababishoboye.”

Ku rundi ruhande, abavuzi b’amatungo bigenga bavuga ko VSM ibahaye icyizere cyo gukora umwuga wabo mu buryo bunoze.

Umunyamwuga wikorera mu Karere ka Nyamasheke, Niyonsenga Festus, yashimye icyemezo cyo kwegurira iyi mirimo abikorera.

Ati: “Uyu ni umunsi mwiza ku bavuzi b’amatungo bigenga. Twahawe ibikoresho by’ingenzi bizadufasha gutanga serivisi kinyamwuga, kuko hari igihe mpura n’uburwayi bw’amatungo ntanafite ibikoresho bihagije.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko izi mpinduka ziri mu murongo wo kubaka ubuhinzi n’ubworozi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga nkuko bisobanurwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri, Kamana Olivier, wanavuze ko VSM izazamura ireme rya serivisi no kugabanya igihombo cy’aborozi.

Kamana Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Yagaze ati: “Veterinary Sanitary Mandate ni uburyo bushya bwo guteza imbere serivisi z’ubworozi, dushyira imbere ubunyamwuga no gukorana n’abikorera. Ibi bizongera imbaraga mu gukumira indwara no kugabanya igihombo cy’aborozi.”

Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage kurushaho korora kinyamwuga no gukorana n’inzego z’ibanze.

Ati: “Umworozi aho ari hose azajya ahamagara hanyuma agerweho n’umuveterineri mu gihe gito, ahabwe serivisi nziza kandi ku giciro gikwiriye, bityo ubworozi bukorwe kinyamwuga kurushaho.”

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, hatanzwe ibikoresho by’ibanze ku bavuzi b’amatungo ndetse hanashyirwaho imirongo migufi ya telephone (codes) izajya ifasha aborozi kubona serivisi byihuse. Aya makuru yose azajya acungwa hifashishijwe AMIS Veterinary Registration and Licensing Module, izafasha gukurikirana imikorere y’abavuzi b’amatungo, gutanga raporo no kunoza imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

MINAGRI na RAB bemeza ko izi gahunda zizagira uruhare mu kugabanya igihombo cy’aborozi, kongera umutekano w’ibiribwa no guteza imbere imibereho y’abaturage benshi mu Rwanda.

Bamwe mu bavuzi b’amatungo bahawe ibikoresho bizabafasha gutanga serivisi nziza ku baturage