Kuyobora neza ni ukwitangira abo uyoboye- Padiri Prof. Fidèle Dushimimana

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yabwiye Komite nshya y’Umuryango w’Abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE-ICK) ko kuba umuyobozi mwiza ari ukwitangira abo uyoboye.

Ibi Padiri Prof. Dushimimana yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abagize komite nshya ya AGE-ICK, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya ICK, giherereye mu Mujyi wa Muhanga.

Ni ibirori kandi byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uhagarariye inzego z’umutekano, abarimu bigisha muri ICK, abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse muri kaminuza zitandukanye n’abanyeshuri ba ICK.

Bamwe mu bagize komite nshya ya AGE-ICK

Mu butumwa yahaye abayobozi bashya ba AGE- ICK, Padiri Prof. Dushimimana yavuze ko kugira ngo ube umuyobozi mwiza bisaba gukora ibishobka byose ngo abo uyoboye bamererwe neza, kandi ko ibyo bisaba kwitanga.

Yagize ati: “Abatowe mumenye inshingano zanyu. Mumenye ko muhamagariwe kurengera abo muyoboye.”

Yakomeje agaragaza ko akenshi abantu bahawe inshingano z’ubuyobozi, batita kubo bahagarariye ahubwo birebaho ubwabo, abasaba kutagenza gutyo ahubwo bagahaharanira inyungu z’abo bayoboye bose.

Ati: “Mumenye ko muri abagaragu b’abo muyoboye ari nabo babatoye. Mwite ku banyeshuri bose, bityo muzaba mufashije sosiyete n’igihugu muri rusange.”

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK)

Uretse ibyo kandi, Padiri Prof. Dushimimana yasabye komite nshya kwita by’umwihariko ku banyeshuri bashya no kubameneyereza ubuzima bwa kaminuza.

Ati:” Ubu abanyeshuri biga ku manywa bariyongereye. Muzagerageze kubitaho, bumve ko aha ngaha ari umuryango, mubabe iruhande, mubagire inama, mubabwire imyitwarire igomba kuranga umunyeshuri wiga hano, mubegere murebe babandi bababaye mumenye niba hari ukeneye gufashwa mubitugezeho.”

Ubutumwa Padiri Prof. Dushimimana yageneye abanyeshuri bose

Nyuma yo kugenera ubutumwa komite nshya, umuyobozi mukuru wa ICK yaboneyeho kubwira abanyeshuri bose muri rusange ko ikigero cy’imyaka barimo, ari icyo kugira amahitamo meza kugira ngo bizabafashe kugira ejo heza hazaza.

Yagize ati: “Muri iyi myaka murimo, amahitamo y’icyerekezo cy’ubuzima bwanyu ni ikintu gikomeye kuko abantu bagenda bangirika iyo bakuze ni ababa barakoze amahitamo mabi bangana namwe.”

Yakomeje agira ati: “Hagati y’imyaka 20 na 30 ni igihe cyo kugira amahitamo meza, ugafata icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwawe, ukagira ibitekerezo byiza, ndetse n’ibyateza abandi imbere.”

Abanyeshuri basabwe kugira amahitamo meza mu rwego rwo gutegura ejo heza hazaza habo

Yongeyeho ati: “Muzagire amahitamo meza azabaherekeza kugeza igihe muzasazira, mugendeye ku bumenyi muzunguka, ku nama muzagirwa no ku bindi muziga.”

Visi meya Mugabo Gilbert yunze mu rya Padiri Prof. Dushimimana, avuga ko ubuyobozi atari umwanya w’icyuabhiro ngo birangirire aho gusa ko ahubwo, ari ugukora buri kimwe ugamije kuzamura abo uyoboye.

Ati: “Ubuyobozi si ‘title’ ahubwo ni ukugirira abandi akamaro, ukemera ukigomwa kandi ukirinda ko ikizere bakugiriye gipfa ubusa.”

Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Kanangire Pierre, wongeye gutorerwa kuba umuyobozi wa AGE-ICK, yavuze ko we na komite ayoboye biteguye kuba umusemburo w’ibyiza muri ICK no mu karere iherereyemo.

Ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ICK ikomeze itere imbere, dufasha abanyeshuri kugira indangagaciro zihamye, kandi tuzakomeza kuba umusemburo w’ibyiza muri bagenzi bacu no mu Karere ka Muhanga ishuri riherereyemo tutibagiwe no gufasha urundi rubyiruko kuba ikitegererezo no kugira imyitwarire myiza.

Umuyobozi wa AGE- ICK Kanangire Pierre ashyikirizwa ‘certificat’ na Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora ICK

Komite nshya ya AGE-ICK igizwe n’abantu 24 igiye kuyobora umwaka wa 2025-2026.