Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, iyobowe na Perezida Paul Kagame,yagejejweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, buzafasha abagenzi gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije, biteganyijwe ko ubu buryo buzagezwa no mu yindi mijyi.
Iyi gahunda izatangira mu kwezi k’Ukuboza izatuma imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije.
Ni gahunda izarangwa na serivisi yizewe, aho biteganyijwe ko bisi zizajya zubahiriza ingengabihe yagenwe. Hari kandi gucunga urujya n’uruza mu buryo bugezweho, aho hazashyirwaho uburyo bwo gukurikirana imodoka ku gihe, zisaranganywa aho zikenewe, bityo abagenzi bakabona serivisi ihoraho mu mihanda yose.
Ubu buryo kandi buzafasha u Rwanda kugera ku ntego z’Umujyi utangiza ibidukikije nk’uko biteganyijwe muri Gahunda y’lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’lcyerekezo 2050.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Perezida rikuraho inoti zishaje za 500 Frw zakozwe mu 2004 na 2013, iza 1000 Frw zakozwe mu 2004 na 2015, iza 2000 Frw zakozwe mu 2007 n’iza 5000 Frw zakozwe mu 2004 na 2009.
Igihe ntarengwa cy’inoti zishaje kuba zitagikoreshwa ni amezi 12. Nyuma y’iki gihe, inoti zakuweho ntizizongera kugira agaciro mu Rwanda.
Mu bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri harimo Nirere Madeleine wongerewe manda nk’Umuvunyi Mukuru, Amb. Fidelis Mironko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, na Jean Marie Vianney Ndayizigiye wagizwe Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima.
Mu bandi bahawe inshingano barimo abashyizwe mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi ya Kaminuza y’u Rwanda, iyobowe na Dr. Pradeep Khosla nka Perezida na Bwana Ivan Murenzi nka Visi Perezida. Ni mu gihe Inama y’Ubuyobozi mu rwego rushinzwe Isoko ry’lmari nimigabane, yashyizweho iyobowe na Bwana Marc Holtzman nka Perezida, Madamu Hortense Mudenge nka Visi Perezida.


