Volleyball: APR yatsinze POLICE iyirusha, naho KEPLER isubira RRA

Mu ijoro ryakeye, shampiyona ya Volleyball yari yakomeje kuko hakinwaga umunsi wa karindwi , aho APR yatsinze Police iyirusha cyane, naho Kepler yongeye gutsindwa na RRA.

Kuri uyu munsi, hari hateganyijwe imikino itatu yose hamwe, harimo uwo REG VC yatsinzemo bigoranye ikipe ya KVC amaseti 3-2, naho KEPLER WVC ivuye inyuma itsinda ikipe ya RRA amaseti 3-2.

Iyi ni imwe mu mikino yari itegerejwe na benshi dore ko Petit Stade i Remera yari yakubise yuzuye abafana bari baje kwihera ijisho, kuko aya makipe asanzwe ahangana mu buryo bukomeye muri shampiyona ya Volleyball.

Hakurikiyeho undi mukino wahuje ikipe ya APR na POLICE. Wari umukino ukomeye, ahanini bitewe no kuba ari abakeba, kandi aya makipe yombi yari akeneye amanota.

Umukino wa APR VC na Police VC wari ishiraniro

Uyu mukino witabiriwe n’abarimo umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Ronald Rwivanga, ndetse n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, n’abandi bayobozi banyuranye bo mu nzego za Leta.

Ikipe ya APR VC ni yo yinjiye neza mu mukino, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-20. Seti ya kabiri yari ikomeye cyane kuko yageze ku manota 37-35, nayo yegukanwa na APR.

Police yaje kwegukana iseti ya gatatu iba iya mbere igize amanota 25-23, ariko ntibyatinze kuko APR yongeye kwegukana iseti ya kane ku manota 25-18.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi

Mu mikino yari yabanje, ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA) ni yo yatsinze amaseti abiri ya mbere ku manota 25-16, na 25-20. Nubwo kimwe cyari gisigaye ngo yegukane umukino, ikipe ya Kepler WVC yavuye inyuma yishyura amaseti abiri ndetse inatsinda kamarampaka ku manota 21-25, 19-25 na 10-15.

Gutsinda uyu mukino byahaye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu amahirwe yo kurangiza igice cya mbere cy’imikino iyoboye shampiyona.