Fall Ngagne yasubukuye imyitozo, Robertinho arishyurwa: Amakuru ari muri Rayon Sports

Rutahizamu Fall Ngagne ukomoka muri Senegal ukinira Rayon Sports, yongeye kugaragara mu myitozo nyuma y’igihe cy’amezi 10 yari amazemo adakina kubera imvune. Yagarutse mu myitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2025, anemeza ko ameze neza kandi yiteguye gufasha ikipe.

Ati: “Ubu nagarutse kandi nditeguye, meze neza.”

Uretse Fall Ngagne, undi mukinnyi w’iyi kipe uri mu basubukuye imyitozo ni Asman Ndikumana ukomoka mu Burundi, wari umaze amezi abiri hanze kubera kubagwa akaboko nyuma yo gukomereka mu mukino wa CAF Confederation Cup bahuyemo na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Asman wari ukunzwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports, yongeye kugaruka mu myitozo nyuma yo gukira imvune yari yamuhagaritse.

Chelly yigendeye

Mohammed Chelly yatandukanye na Rayon Sports

Ku rundi ruhande, umukinnyi w’umunya-Tunisia Mohammed Chelly yamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma y’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’impande zombi. Yari amaze amezi ane ayikinira, ndetse ubuyobozi bukaba bwamushimiye uruhare yagize, bumurekera uburenganzira bwo gukomeza gukina ahandi.

Robertinho yishyuwe

Nyuma y’icyemezo cya FIFA cyategetse Rayon Sports kwishyura umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo (Robertinho) miliyoni zirenga 32 Frw (ibihumbi $22,500) kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ubwishyu bwamaze kurangira burundu.

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ya Rwanda Primier League, aho izisobanura na AS Kigali ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2025.

Rayon Sports yishyuye Robertinho amafaranga yari imurimo

Ngagne (ibumoso) na Asman (iburyo) basubukuye imyitozo nyuma yo gukiruka invune