Umuyobozi wa Rwanda Premier League (RPL), Mudaheranwa Yussuf, yatangaje ko buri kipe yo mu Rwanda izahabwa inkunga ya miliyoni 4,5 Frw kubera imikino itandatu yiyongereye ku ngengabihe ya Shampiyona, bitewe n’iyinjizwa ry’amakipe atatu yo muri Sudani.
Ku wa 24 Ukwakira 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeye ko amakipe ya Al-Merrikh, Al Hilal SC Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani akomoka muri Sudani, akinira mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, kubera ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara muri Sudani kuva mu 2023.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025, Mudaheranwa Yussuf yavuze ko ayo makipe yaje gutuma habaho impinduka mu ngengabihe y’imikino, bityo amakipe yo mu Rwanda akazahabwa amafaranga yo kuyunganira.
Ati: “Buri kipe yo mu Rwanda izakina imikino itandatu y’inyongera. Kubera iyo mpamvu, hateganyijwe ko buri imwe izahabwa miliyoni 4,5 Frw mbere yo gutangira gukina n’aya makipe yo muri Sudani,”
Yasobanuye ko kuba amakipe ari 19 bidateza ikibazo mu itegurwa ry’imikino, kuko hazashyirwaho uburyo bwihariye bwo kugenzura gahunda.
Yagize ati: “Mu mikino ibanza, amakipe yo muri Sudani azakina nk’abakina ibirarane, ariko mu yo kwishyura, ingengabihe izategurwa ku buryo buri munsi wa shampiyona hazaba hari ikipe imwe iruhuka.”
Ku bijyanye n’ibihembo bihabwa amakipe umunani yitwaye neza muri shampiyona, Mudaheranwa yavuze ko ayo yo muri Sudani atazabihabwa.
“Ntabwo tuzabaha ku bihembo. Icyo bagomba kubona ni irushanwa ryo gukina gusa. Ibihembo bizahabwa amakipe 16 yo mu Rwanda nk’uko bisanzwe.”
Yasobanuye ko n’amakipe yo muri Sudani azubahiriza amategeko agenga abakinnyi b’abanyamahanga mu Rwanda.
Ati: “Abakinnyi b’abanyasudani bazabarwa nk’abenegihugu, abatari abenegihugu cyabo bazafatwa nk’abanyamahanga.Itegeko ry’umubare ntarengwa w’abanyamahanga umunani muri Rwanda Premier League na bo rirabareba kandi bazarikurikiza.”
Biteganyijwe ko ayo makipe atatu yo muri Sudani azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
VAR igiye gukoreshwa mu Rwanda
Mu bindi byagarutsweho muri icyo kiganiro, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje ko hateganyijwe gutangira ikoreshwa rya VAR (Video Assistant Referee) muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ati: “Ishami rya VAR mu karere riri muri Tanzania, ariko twasabye ko rizaza no mu Rwanda kugira ngo natwe tuzihugure. Bikunze, imikino ibanza tuzayigeragezamo, hanyuma mu yo kwishyura tuyikoreshe neza.”
Yongeyeho ko mu mikino yo kwishyura iteganyijwe muri Gashyantare 2026, VAR izaba itangiye gukoreshwa mu buryo bwemewe, mu rwego rwo kuzamura ubunyamwuga mu misifurire.
Kugeza ubu, Shampiyona igeze ku munsi wa Gatanu, kandi abasifuzi batatu bamaze guhagarikwa kubera amakosa yabagaragayeho mu mikino iheruka, ibintu bishimangira ko VAR ikenewe mu mikino yo mu Rwanda.














