Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga yishyurwaga mu gupimisha ubutaka

Kuwa 14 Ukwakira, 2025, Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa byo kunoza serivisi za Leta ku baturage, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yagabanyije amafaranga yishyurwaga kuri serivisi zijyanye n’ubutaka hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko abaturage batandukanye bagaragaje ko amafaranga yishyurwaga ari menshi.

Ubusanzwe umuturage ushaka gupimisha ubutaka yishyuraga ibihumbi 30,000 Frw. Aya mafaranga yagabanyijwe agezwa hagati y’ibihumbi 15,000 Frw na 20,000 Frw mu cyaro ndetse na 25,000 Frw cyangwa 30,000 Frw mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yagabanyije amafaranga yishyurwaga kuri serivisi zijyanye n’ubutaka hirya no hino mu gihugu

Nyuma yo gutangaza iyi raporo, Abadepite basabye ko hakwiye gushyirwaho igiciro fatizo, amafaranga ntabe ibihumbi 15,000 Frw cyangwa 20,000 Frw kuko icyo kinyuranyo cya 5,000 Frw gishobora gutuma umuturage acibwa amafaranga menshi mu buryo butaboneye.

Asubiza iki kibazo, Habimana yavuze ko icyo kinyuranyo cyashyizweho kugira ngo gihuze n’itandukaniro riba hagati y’ubunini bw’ubutaka n’intera abapimyi bagenda, bigenda bitandukana bitewe n’aho ubutaka buherereye.

Yagize ati “Turakomeza gusuzuma iki kibazo kugira ngo tumenye niba ibiciro biriho ubu bikwiye gukomeza cyangwa bikenewe kongera kugenzurwa,” yavuze.

Minisitiri Habimana yongeyeho ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), gifatanyije n’inzego z’ibanze, bari kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibi biciro bishya.

Yagaragaje kandi ko mu mwaka ushize wa 2024, abapimyi b’ubutaka 41 bafashwe barenze ku mabwiriza yagenwe ku biciro byo gupima ubutaka kandi barabihaniwe.

Yagize ati “Ibihano birimo kubambura uburenganzira bwo gutanga izo serivisi ndetse no kwishyura amande, n’ibindi.”

Gahunda igena imicungire y’ubutaka yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2009, aho buri muturage asabwa kumenyekanisha aho ubutaka bwe buherereye, icyo bwagenewe gukoreshwa, abo bahana imbibi, uburyo bucunzwe cyangwa uko butunzwe.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.