Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo humvikanye urupfu rw’umunyapolitiki wo muri Kenya Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe imyaka itanu.
Amakuru yasohowe n’ibitaro bya Sreedhareeyam Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre byo mu Buhinde yari arwariyemo byavuze ko Odinga, w’imyaka 80, yaguye hasi umutima ugahagarara ubwo yari ari mu rugendo rw’imyitozo ngororamubiri.
Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko Odinga yari amaze iminsi itandatu muri Kerala, aho yari kumwe n’umukobwa we n’abandi bo mu muryango we, mu rwego rwo kumufasha gukurikiza inama z’abaganga no gukora imyitozo buri gitondo.
Polisi yo muri aka gace yatangaje ko umurambo wa Odinga uri kubikwa mu bitaro bya Deva Matha Hospital, mu gihe inzego zishinzwe abanyamahanga muri iki gihugu (FRRO – Foreigners RegionalRegistration Office) zamaze kumenyeshwa iby’urupfu rwe kugira ngo hakurikizwe inzira zemewe n’amategeko.
Raila Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, iyi ni imyaka yaranzwe no kongera kubaka ubumwe bw’Abanya-Kenya no gushyiraho amavugurura mu itegeko nshinga.
Azwi nk’umunyapolitiki washyize imbere abaturage kandi uhora aharanira demokarasi.
Yagize uruhare rukomeye mu masezerano yo gusangira ubutegetsi yashyizweho nyuma y’imvururu za politiki zakurikiye amatora yo mu 2007–2008, bigatuma afatwa nk’umuyobozi w’ituze n’amahoro.
Odinga yari umuyobozi w’ishyaka Orange Democratic Movement (ODM), kandi yigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Kenya inshuro eshanu 5.
