Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, abasaba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, mu muhango wabereye muri Village Urugwiro.

Mu butumwa yagejeje ku bayobozi barahiye, Perezida Kagame yabibukije ko inshingano bahawe atari izo kwitaho inyungu zabo bwite, ahubwo ko bagomba guharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ntabwo abantu bahabwa inshingano ngo birebeho. Uretse ko iyo ibintu bigenda neza, na bo bibageraho, ariko icy’ingenzi ni ukureba inyungu z’abo bahagarariye, ari bo Banyarwanda.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agaragaza ko kugira ngo abayobozi bashobore kuzuza neza inshingano bahawe, bisaba ibintu bitatu by’ingenzi: kumva neza inshingano bahawe, kumenya ibyo bakora, no kugira umutimanama ubayobora.

Yagize ati: “Akenshi hari abibwira ko kugira ubumenyi n’ubushake bihagije, ariko ibyo biganisha ku muntu ku giti cye, si ku nshingano z’igihugu. Ugomba kuba ufite umutima ugukoresha, nyuma y’ubwo bumenyi, kugira ngo wuzuze inshingano.”

Perezida Kagame yanaboneyeho kwihanangiriza abayobozi bari bararahiriye inshingano mbere, abibutsa ko kurahira atari umuhango gusa, ahubwo ko bigomba kujyana no gushyira mu bikorwa inshingano bahawe.

Yagize ati: “Kurahira si umuhango gusa. Aho igihugu cyacu kiva, aho kigeze, n’aho kigana turahazi. Buri rwego rufite amasomo rukwiye kwiga. Amakosa akorwa ntakwiye gusubirwamo kenshi kuko iyo bigenze bityo, inshingano ziba zatakaye.”

Yibukije ko kugaruka kenshi ku makosa amwe bishobora guhinduka indwara igomba gushakirwa umuti.

“Iyo amakosa asubiwemo kenshi biba ikindi kibazo. Abantu bagomba kuyamenya, bakayavamo, bagatera intambwe bajya imbere. Kudatsinda ibibazo bihora bitugaruka bigira ingaruka ku gihugu cyose, si ku muntu ku giti cye gusa.”

Perezida Kagame yasabye abarahiye kuzakora inshingano zabo neza, kandi abizeza ubufatanye mu rugendo rwo guteza imbere igihugu.

Ati:”Twizeye ko tuzakorana neza, intambwe dutera ikaba inyungu ku Munyarwanda wese. Tuzafatanya, kuko iyo abantu bakorana, buri umwe afasha undi aho atabashije kugera, bigatuma inshingano zisohozwa neza.”

Abarahiye barimo Minisitiri w’lngabo Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consoleè bombi batabashije kugeza indahiro zabo ku mukuru w’Iguhugu ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma tariki ya 25 Nyakanga uyu mwaka kuko bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Undi ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Iradukunda Yves wahawe inshingano ku itariki ya 18 Nzeri uyu mwaka.