Nyuma y’icyumweru kimwe gisinyanye amasezerano ya miliyari 100 z’amadolari na sosiyete ya Nvidia, ikigo gikora ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano OpenAI cyongeye gutangaza amasezerano mashya n’uruganda ruhanganye na yo, AMD (Advanced Micro Devices), mu rwego rwo kwagura ibikorwa byacyo byifashisha ikoranabuhanga rihanitse.
Muri aya masezerano mashya, OpenAI yemeye gutangira gukoresha chips (utwuma duto dushyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga) za AMD guhera mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha wa 2026, mu mishinga yo kubaka ububiko bushya bw’amakuru ya mudasobwa (data centers). Ubu bubiko buzaba butandukanye n’ibwo OpenAI iteganya kubaka muri Texas, New Mexico, Ohio, no ku kindi kigo kiri mu burengerazuba bwo hagati bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitaratangazwa.
Ibi bije bikurikira amasezerano y’undi mushinga mugari OpenAI yasinyanye na Nvidia mu mpera z’ukwezi gushize, aho yemeye gukoresha chips zifite ubushobozi bwo gukoresha umuriro wa megawati miliyoni 10 Kuri iyi nshuro, amasezerano na AMD ateganya ko OpenAI izakoresha chips zishobora gukoresha umuriro wa megawati miliyoni 6, ingufu zishobora guha amashanyarazi ingo zose zo muri leta ya Massachusetts.
Nubwo AMD itigeze ishoramo imari muri OpenAI, amasezerano agena ko OpenAI ihabwa uburenganzira bwo kugura imigabane miliyoni 160 muri AMD ku giciro kiri hasi cyane — senti imwe (0.01 USD) ku mugabane. Ibi bishobora gutuma OpenAI igira 10% by’imigabane ya AMD, ndetse bikaba isoko y’amafaranga ikeneye mu kubaka ibindi bikorwa byayo by’ikoranabuhanga mu gihe kiri imbere.
Iyi nkuru yahise igira ingaruka nziza ku isoko ry’imari, aho imigabane ya AMD yazamutse hejuru ya 20% mu masaha ya mbere y’ifungurwa ry’isoko ry’imigabane ku wa Mbere
Aya masezerano mashya ni igice cy’umushinga mugari ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga birimo gukora, wo gushora miliyari zisaga 325 z’amadolari y’Amerika mu kubaka ububiko bushya bw’amakuru (data centers) bitarenze uyu mwaka. Muri ibyo bigo harimo OpenAI, Amazon, Microsoft, Google na Meta.
Mu gihe ibigo bikomeye nka Amazon na Microsoft bishobora kwiyubakira ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga bikoresheje inyungu byinjiza buri mwaka, ibigo bikizamuka nka OpenAI bikunze guhura n’imbogamizi zo kubona ingengo y’imari ihagije. Ibi bituma bikenera gushaka abaterankunga cyangwa amasezerano yihariye nk’aya yo hagati ya OpenAI na AMD.
Binyuze mu mushinga uzwi nka Stargate Project, OpenAI irakorana n’ibigo nka Oracle (ikora mu bijyanye na cloud computing) ndetse na SoftBank yo mu Buyapani, mu mugambi wo gushora miliyari 400 z’amadolari mu kubaka ibikorwa remezo bya data centers muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko, kugeza ubu, ayo mafaranga ntiyabashije kuboneka yose, bituma OpenAI ikomeza gushaka andi masoko y’imari.
OpenAI ni ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite icyicaro i San Francisco, California, cyashinzwe mu mwaka wa 2015 n’abarimo Elon Musk, Sam Altman, n’abandi. Gikora ibijyanye n’ubwenge bukorano (AI).
ChatGPT, imwe muri porogaramu zamenyekanye cyane ku isi, ni imwe mu bikorwa by’iki kigo. Ubu OpenAI ikomeza kongera ubushobozi bwayo kugira ngo yigarurire isoko riri kugenda rirushaho kwaguka mu ikoranabuhanga.
Umwanditsi: Niyomukiza Vivens
