Polisi ya Espagne ivuga ko yafashe abantu 19 bakekwaho ubwicanyi no gukorera abantu iyicarubozo, nyuma y’uko abamikira barenga 50 bari mu bwato bwavaga muri Senegali bujya mu birwa bya Canary baburiwe irengero.
Polisi ikeka ko bamwe mu bahohotewe bashinjwaga kuba “abarozi” nyuma y’ibintu byinshi byabaye muri urwo rugendo, birimo kunanirwa kwa moteri, ibihe bibi ndetse n’ibura ry’ibiribwa.
Polisi y’igihugu ikomeza ivuga ko ubwo bwato bukoze mu biti bwatabariwe mu majyepfo ya Gran Canaria ku wa 24 Kanama, mu gihe mu bari baburimo harokotse 248.
Icyakora hakekwa ko abantu bagera kuri 300 ari bo bari mu bwato mbere, kandi ko bamwe bashobora kuba barajugunywe mu nyanja.
Abarokotse babwiye polisi ko bamwe muri bagenzi babo batangiye “kwibasira abantu benshi, babakubita ndetse banabahohotera mu buryo butandukanye”, nk’uko itangazo rya polisi ribigaragaza.
Rigira riti: “”Rimwe na rimwe, bajugunye abimukira mu nyanja ari bazima kandi banga gutabara abaguyemo ku bw’impanuka.”
Iri tangazo rivuga ko ubwicanyi bukekwa nabwo bwagaragajwe, “kubera gusa ko bamwe bagaragaje ko batishimiye cyangwa banenze uko urugendo rwari rumeze.
Abari muri ubwo bwato barimo abantu baturutse muri Senegal, Guinea, Mali, Gambia, Sierra Leone, na Guinea-Bissau.
Abantu bose 19 bakekwaho icyaha bafungiwe mbere y’uko urubanza rutangira,
Abakekwaho icyaha bose uko ari 19 bafunzwe by’agateganyo bakurikiranyweho ibyaha birimo gufasha abimukira kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwicanyi, gukubita no gukorera abantu iyicarubozo.
Espagne ni kimwe mu bihugu binyurwamo n’abimukira benshi berekeza mu Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho benshi binjira banyuze mu birwa bya Canary.
.
