Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7.8% mu gihembwe cya kabiri cya 2025, buvuye kuri 6.5% bwariho mu gihembwe cya mbere nk’uko bigaragazwa n’imibare iheruka gusohorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Ibi bikurikiye igikorwa cyo guhindura uburyo bwo kubara umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), hashingiwe ku mwaka wa 2024, kugira ngo hamenyekane ishusho nyayo y’ubukungu bw’igihugu.
Iyi raporo ivuga ko nyuma y’iyi mpinduka, igipimo cy’umusaruro mbumbe w’igihugu cya 2024 cyazamutseho 6% kiva kuri miliyari 18,785 Frw kigera kuri miliyari 19,981 Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yasobanuye ko iri hindurwa ryari riteganyijwe kuba buri myaka itatu, ariko riza kudindizwa n’ingaruka za COVID-19.
Yagize ati: “Gushingira ku mwaka wa 2024 biduha imibare igezweho kandi yuzuye, bikadufasha mu igenamigambi rishingiye ku bimenyetso ndetse no gukurura ishoramari.”
Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, umusaruro mbumbe w’igihugu ku giciro kiri ku isoko cyageraga kuri miliyari 5,798 Frw, kivuye kuri miliyari 4,979 Frw muri 2024. Serivisi zagize uruhare rwa 50% mu musaruro wose, ubuhinzi bugira uruhare rwa 23%, inganda 21%, naho imisoro itaziguye igira 5%.
Uko inzego zitandukanye zakoze
Ubuhinzi bwazamutseho 8% bitewe n’izamuka rya 3% mu musaruro w’ibiribwa. Ibyoherezwa hanze byiyongeyeho 42% bishyigikiwe n’izamuka rya 121% mu musaruro w’ikawa, mu gihe icyayi cyagabanutseho 9%.
Inganda zazamutseho 7% zishyigikiwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwiyongeyeho 12%, inyubako zazamutseho 5% n’inganda ziyongeraho 7%.
Ubucukuzi bw’amabuye gusa bwazamutseho 31%. Mu nganda, gutunganya ibiribwa byazamutseho 10%, ibyuma n’imashini 19%, imiti, plasitike n’ibindi bikomoka kuri byo bizamukaho 24%, naho sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi byiyongeraho 23%.
Ariko imyenda, inkweto n’ibikoresho by’uruhu byo byagabanutseho 9%, inzoga n’itabi bigabanukaho 4%.
Iyi raporo kandi igaragaza ko serivisi zazamutseho 9%. Ubucuruzi bwiyongereyeho 13%, serivisi z’ubwikorezi ziyongeyeho 5% harimo ubwikorezi bwo ku butaka bwazamutseho 10% mu gihe ubwikorezi bwo mu kirere bwagabanutseho 13%.
Amahoteli n’amarestora byagabanutseho 7% ugereranyije n’izamuka rya 18% mu mwaka wa 2024. Serivisi z’itumanaho ziyongeyeho 11%, iz’imari 8%, ubuyobozi bwa Leta 16%, uburezi 5%, mu gihe ubuvuzi bwo bwiyongeyeho 10%.
NISR ivuga ko imibare mishya y’umusaruro mbumbe w’igihugu ishyira ahagaragara ishusho isobanutse kandi igezweho y’imikorere y’ubukungu bw’u Rwanda, ibyo bikaba bizafasha mu igenamigambi n’ishoramari.
