Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifite gahunda yo gushora agera kuri miliyari imwe y’amadolari y’Amerika mu kongera ingufu z’amashanyarazi kugira ngo abashe guhaza isoko.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ku wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru, nyuma gato y’itanganzwa ry’ibiciro bishya by’amashanyarazi.
Minisitiri yavuze ko igihugu gifite imishinga itandukanye yo kongera ingufu z’amashanyarazi, mu myaka itanu iri mbere, irimo no gukoresha imirasire y’izuba n’ingufu za kirimbuzi (nucléaire).
Yagize ati: “Ubu dukora megawatt zigera kuri 400, ariko mu gihe cya bugufi, tuvuge mu myaka itanu, tuzacyenera megawatt zigera hafi ku 1,000 kugira ngo inganda cyane cyane ziremereye zibashe gukora neza, serivisi z’ikoranabuhanga nka ‘data centres’ zose zibone umuriro.”
Yakomeje agira ati: “Kugira ngo ibyo bishoboke, tubona ko bizadusaba hafi miliyari imwe y’amadorali yo gushora muri icyo gihe, kandi turumva ko bizadufasha cyane nk’igihugu mu rwego rwo gutera imbere.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko umubare w’ingo zifite amashanyarazi wavuye kuri 2% mu mwaka wa 2000 ugera kuri 75% mu mwaka wa 2025, mu gihe igihugu gifite intego yo kugera ku 100% mu mwaka wa 2029.

Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Ati: “Mu myaka 25 ishize, igihugu cyashoye amafaranga menshi mu ikorwa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, ariko ibyo ntibihagije.”
Yongeyeho ati: “Mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere, tuzakenera gushora andi mafaranga menshi mu ikorwa ry’amashanyarazi kugira ngo duhaze ingo zose, inganda n’amaserivisi.”
Minisitiri yavuze ko imishinga y’ingenzi irimo uwa Nyabarongo Hydroelectric Project II uzatanga megawatt 250, ndetse n’umushinga w’ingufu z’izuba wa megawatt 200 uteganyijwe. Yanavuze ko leta ifite intego yo gukoresha ingufu za ‘nucléaire’ mu ikorwa ry’amashanyarazi.
Yongeyeho ko uwo mushinga wa ‘nucléaire’ ukiri mu bushakashatsi kandi ko ushobora kurangira mu myaka itatu kugeza kuri tanu iri imbere.
Indi mishinga yitezweho kongera ingufu mu Rwanda harimo nko gukura gazi methane mu kiyaga cya Kivu ishobora gutanga megawatt 156. Hari kandi ishoramari mu mishinga y’amashanyarazi isangiwe n’ibihugu by’aturanyi, nka Rusizi III isangiwe n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
