Umusaruro w’ubukerarugendo mu Rwanda uzarenga Miliyari $1 mu 2029

Muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere ry’Igihugu (NST2), Guverinoma y’u Rwanda irateganya kuzamura umusaruro ukomoka k’ubukerarugendo ukikuba kabiri kugeza mu mwaka wa 2029, aho uyu musaruro uzava kuri Miliyoni 620 ugere ku arenga Miliyari 1 z’amadolari ya Amerika.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere (2024-2029).

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yagaragaje intego nyamukuru izashingirwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’inyungu.

Yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bugezweho kandi butangiza ibidukikije, intego nkuru ni ukugira u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo. Ibi bizatuma umusaruro ukomoka ku bukerarugendo wikuba hafi kabiri. Uzava kuri miliyoni 620 ugere kuri miliyari 1,1 z’Amadolari ya Amerika mu 2029.”

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Minisitiri ashimangira ko hazashyirwa imbaraga mu kwagura ibikorwa bikurura ba mu kerarugendo kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Ati “Tuzakomeza kongera no gutunganya ahantu hasanzwe n’ahandi hashya hakurura ba mukerarugendo mu Gihugu hose. Ibi bizakorwa hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’ubwiza kamere”.

Ubukerarugendo bwo mu Rwanda bushingiye ku iterambere n’ibikorwa remezo by’imikino, ireme rya serivisi nziza itangwa mu Rwanda, kwakira inama mpuzamahanga, amateka y’Igihugu, Ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga ndetse n’ibindi…

Nkuko u Rwanda rukomeje gukataza mu kwakira inama mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko hazakomeza kunozwa ingamba zituma u Rwanda rurushaho kwakira inama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru, imurikabikorwa, imikino n’imyidagaduro mpuzamahanga.

Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, u Rwanda rumaze kwakira inama mpuzamahanga zirenga 50.

Ni mu gihe, Inteko y’Umuco igaragaza ko imaze kubarura ahantu ndangamateka harenga 650 hashobora kubyazwa umusaruro mu buryo bubyara inyungu.

Uretse kuba u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, ubukerarugendo busanzwe na bwo bufite uruhare runini mu guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga inyuranye, irimo nka gahunda yo gusangiza abaturiye za parike ibiva mu bukerarugendo, yatangijwe mu 2005.

Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2005, amafaranga angana na miliyari 12.86 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe mu gutera inkunga imishinga 1,108 y’abaturage. Iyi mishinga irimo amashuri, ibigo nderabuzima,  amakusanyirizo y’amata n’ibindi bikorwaremezo.