Inzogera zitangiye kuvuga hirya no hino. Impamvu nta yindi ni uko Kiliziya Gatolika ku isi imaze kubona Umushumba mushya, Umusimbura wa Petero Intumwa.
Itora rya gatatu ryari rihagije ngo habe hamaze kuboneka Papa mushya usimbura Papa Fransisiko.
Iyi nkuru yamenyekanye nyuma y’aho kuri uyu mugoroba, umwotsi w’umweru wagaragaye hejuru ya Shapeli Sisitine, ikimenyekanisha ko umwe mu bakaridinali 133 bari bari mu matora yo gushaka Papa mushya wa 267 yamaze gutorwa.
Biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye uwatowe agaragara ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero, ari nabwo hatangazwa imyirondoro ye.
Imyiteguro yo kwerekana Papa mushya iratangiye, aho fanfare ya Vatikani n’Abasirikari bashinzwe umutekano wa Papa bamaze kugera mu rubuga rwa Mutagatifu Petero ahateraniye imbaga y’abakristu bategere kumenya Papa mushya.
