Suwede: Batatu barasiwe muri Salon itunganya umusatsi bahasiga ubuzima

Abantu batatu bishwe barashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2029 mu mujyi wa Uppsala muri Suwede, kandi hatabwa muri yombi umuntu w’imyaka 16 ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi nk’uko byatangajwe na Police yongeyeho ko iperereza rikomeje.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yatangaje ko iri kubikurikirana nk’icyaha cy’ubwicanyi, kandi ko kugeza ubu nta makuru bafite yerekana ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyangwa urwango rushingiye ku kindi kintu.

Ibitangazamakuru byo muri ako gace bivuga ko ubwo bwicanyi bwabereye muri Salon itunganya umusatsi iherereye hafi ya Vaksala Square mu mujyi rwagati.

Ibi byabaye habura umunsi ngo hatangire ibirori bya Walpurgis by’umunsi wo kwishimira itumba, bikurura abantu benshi mu mihanda y’umujyi wa Uppsala, uherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Stockholm, kandi uzwiho kuba umujyi w’amakaminuza

Urwego rw’ubugenzacyaha bw’iki gihugu bwasohoye itangazo rigira riti: “Hatangiye iperereza rikomeye. Turi gukusanya amakuru kandi polisi iri gukora iperereza inagenda inabaza abaturage umwe ku wundi ndetse ikanabaza abari aho byabereye.”

Ryakomeje rigira riti: “Byongeye kandi, telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho byafashwe biri gusesengurwa.”

Polisi yatangarije abanyamakuru ko hakiri kare kugira ngo hemezwe niba iraswa rifitanye isano n’amakimbirane y’amabandi, ariko ko ari imwe mu byo bari gukurikirana “by’umwihariko cyane.”

Bavuze ko abishwe bose bari hagati y’imyaka 15 na 20, ariko banze gutanga andi makuru kuri bo bavuga ko bataramenyekana neza.

Suwede imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’amabandi, harimo n’ubwigeze kubabukabije.

Impapuro z’urukiko zasohowe, ariko zigasibanganywa cyane kubera imyaka mito y’ukekwa, zerekanye ko umuntu yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, ahagana mu rucyerera. Umunyamategeko watanzwe n’urukiko ngo ahagararire ukekwaho icyaha ntiyahise asubiza ubwo yabazwaga n’itangazamakuru.

Polisi yatangaje ko uku kurasa kwafashwe nk’”ikintu cyihariye cyabaye ukwacyo” kandi ko kudafitanye isano n’ibirori binini byari byitezwe ku munsi wa Walpurgis Night, umunsi mukuru aho imiryango n’abanyeshuri baterana bishimira itangira ry’itumba.